Abafite ubumuga bwo kutabona bahawe inkoni zibamenyesha ko bwije cyangwa bwakeye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Izi nkoni za ‘Smart White Cane (SWC)’ bazihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Ugushyingo 2021, zikaba zarakozwe n’ikigo cya Beno Holdings Ltd cy’Abanyarwanda kizoberewe mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga

Inkoni z’abafite ubumuga bwo kutabona zibasha kwerekana ko bafite ikibazo ndetse ikamufasha no kugenda. Uyu munsi izatanzwe zifite umwihariko kuko zikozwe mu buryo zibasha kumva ko imbere y’uyifite muri metero 1.2 hari ikintu cyamugirira nabi.

Ikoranye GPS n’ikoranabuhanga ribwira uyifite ko bwije cyangwa bwakeye. Ubu butumwa bwose zibutanga binyuze mu nzogera zikoranywe.

Iyi nkoni ikoreshwa n’umuriro w’amashanyarazi aho uyisharija yakuzura ukagenda, buri imwe kuyitunganya byatwaye 100$, zikaba zarakozwe mu gihe cy’imyaka itatu.

Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yavuze ko bahisemo guha abafite ubumuga izi nkoni ngo na bo babashe kuva mu ngaruka batewe na Covid-19.

Yagize ati “Mu mezi 18 ashize Isi iri kurwana n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubuzima bwacu buhagarara n’ubu turacyahangana n’ingaruka zacyo, ubu ubukungu buri kuzahurwa.”

“Igihe icyorezo cyari kimeze nabi twibagiwe ko hari abantu bakozweho cyane nacyo; twahisemo kureba uko twafasha abafite ubumuga kuzahura ubukungu nk’abandi bose kuko na bo bakwiye amahirwe nk’abandi.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yashimye abafatanyabikorwa bagize uruhare muri uyu mushinga ndetse yizeza abafite ubumuga bwo kutabona ko bazashyira imbaraga mu kubagezaho izi nkoni zikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Iyi nkoni yaje ifite ikoranabuhanga ritandukanye rigiye kubafasha mu buzima bwanyu bwa buri munsi, hatanzwe inkoni 40. Ni nke cyane ugereranyije n’umubare w’abafite ubumuga bwo kutabona. Iyi ni intambwe ya mbere twateye kugira ngo turebe ibijyanye n’icyo twafasha abantu bafite ubumuga.”

Umuyobozi nshingwabikorwa w’ Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona (RUB), Kanimba Donatille, wavuze ko abafite ubumuga bwo kutabona batagezweho n’izi nkoni hagiye gukorwa ibishoboka zikabageraho.

Ku ruhande rw’abahawe izi nkoni bavuze ko zigiye kubarinda kuguma hamwe kuko batabonaga uko bagenda batari kumwe n’ubarandata, ibi bizabafasha gukora bakiteza imbere.

Sumaya Rebecca wo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka yavuze ko igiye kumufasha kujya aho ashatse atarinze gutegereza umutwara.

Nsabimana Theonetse wo mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko ashimishijwe n’iki gikorwa kuko we n’inkoni isanzwe ntayo yari afite.
Ati “Biranshimishije kuko nta nkoni nari mfite iyo nayikeneraga natiraga, ubu nzajya mbasha kugera aho nshaka binyoroheye kandi abantu bazajya babasha kumenya ikibazo mfite.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abantu bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku bihumbi 57, aba bose kugira ngo bazahabwe izi nkoni hakenewe miliyoni 6$.




source : https://ift.tt/30YsTGB
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)