Kuri uyu wa gatatu, urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwatangiye kuburanisha ifunga n'ifungurwa ry'agateganyo ku rubanza ruregwamo uwitwa Habimana Thomas na Bucyeye Calixte.
Aba bagabo ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake byaviyemo urupfu uwitwa Munyankindi Emmanuel w'imyaka 43 byabaye mu mugoroba wo kuwa 25 ukwakira 2021 bibera mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Kimisagara, akagali ka kamuhoza, umudugudu wa Rurama.
Bucyeye Callixte na Habimana Tomas ngo bakubise Frerabeto Munyankindi Emmanuel mumutwe.
Ubushinjacyaha buvuga ko Munyankindi agikubitwa Ferabeto iryo joro yahise ajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK yagera kwa muganga agahita ajya muri koma kubera ko yari yakubiswe iyo Ferabeto umubiri wose.Kuwa 01 Ugushyingo yahise ashiramo umwuka bitewe n'ibikomere yatewe niyo Ferabeto yakubiswe.
Abaregwa batangiye kuburana Saa sita n'igice Umucamanza yabanje kubaza abaregwa niba biteguye kuburana bose bamusubiza ko biteguye kuburana.
Habimana Thomas niwe wari ufite umunyamategeko umwunganira mu rukiko ariwe Me Tuyisenge Tito Theogene mu giye Bucyeye Callixte yabwiye umucamanza ko yiteguye kwiburanira kuko nta munyamategeko yashatse.
Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha ngo busobanure imiterere y'icyaha abaregwa bashinjwa.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Habimana Thomas na Bucyeye Callixte bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake uwitwa Munyankindi Emmanuel bakubise mu ijoro ryo kuwa 25 Ukwakira 2021 nyuma yo gukubitwa akajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK kubera ko yari yanegekajwe n'icyuma cya Ferabeto yakubiswe.
Yageza kwa mugaganga ata ubwenge ajya muri Koma hanyuma kuya 01 Ugushyingo ashiramo umwuka.
Ubushinjacyaha bwasobanuriye urukiko ko ibyo bikiba kuwa 26 ukwakira 2021 Bucyeye Callixte yahise atabwa muri yombi nyuma y'ubuhamya bwatanzwe n'abatangabuhamya batandukanye babajijwe,hanyuma na Habimana Thomas agatabwa muri yombi kuya 01 ugushyingo 2021,Munyankindi Emmanuel amaze gupfa.
Nyuma yo kwereka urukiko uko Munyankindi Emmanuel yakubiswe na Habimana Thomas afatanije Bucyeye Tomas,ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa muri Gereza iminsi 30 y'agateganyo kubera uburemere bw'icyaha bakurikiranyweho cyane ko mu gihe urubanza rwaba ruburanishijwe mu mizi urukiko rukabahamya icyaha bahanishwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.
Nyuma yo kumva ubushinjacyaha urukiko rwahaye umwanya abaregwa ngo biregure kubyari bimaze kuvugwa n'ubushinjacyaha.
Habimana Thomas yahise abwira urukiko ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha atabyemera ko n'icyaha cyo gukubita Munyankindi Emmanuel Ferabeto ibintu byamuviriyemo urupfu atabyemera ahubwo Habimana asaba urukiko kumurekura kuko ari umuntu utuye kandi ufite umuryango ati "ntabwo ndi umuntu watoroka ubutabera kandi n'igihe bwanshakira bwambona Habimana "ati mu bushishozi bwanyu mwandekura kuko ibyabaye byose ntabwo twari twabigambiriye."
Me Tuyisenge Tito Theogene wunganira Habimana Thomas yahise ahabwa umwanya n'urukiko kugira ngo avuge ingingo z'amategeko zishobora kurengera umukiriya we agakurikiranwa adafunze,hanyuma Me Tuyisenge Tito Theogene abwira urukiko ko ubundi gukurikirana umuntu afunze atariryo hame kuko ingingo ya 66 niya 83 itegenya ko umuntu ashobora gukurikiranwa adafunze ko ahubwo urukiko rushobora gutegeka umuburanyi iminsi azajya yitaba ubushinjacyaha ariko ntafungwe.
Me Tuyisenge yahise asaba urukiko ko uru rubanza mu gihe rwazaba rutangiye kuburanishwa mu mizi rwazajyanwa ahabereye icyaha kuko nyakwigendera wapfuye ariwe Munyankindi Emmanuel yarasanzwe afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe ati "niyo mirwano niwe wayitangiye ahondagura umukiriya wange.
Me Tuyisenge ati "niyo Ferabeto ni Munyankindi wayizanye aje kuyikubita Habimana Thomas n'uko amurusha imbaraga arayimwaka imirwano itangira ubwo bararwana biviramo Munyankidi urupfu."
Ibyo uyu munyamategeko yavuze byazamuye amaramgamutima ya bamwe mu rukiko byafashwe nko gushinyagurira uwapfuye bituma ubushinjacyaha bubaza Me Tuyisenge Tito Theogene niba abantu bose bafite ubumuga bwo mu mutwe bicwa kuko bafite uburwayi bwo mu mutwe nyuma yizo mpaka umucamanza yavuze ko bizasuzumwa byose mu cyemezo cy'urukiko.
Bucyeye Callixte umwe mu bakubise Munyankindi Emamanuel ubwo yasabwaga n'urukiko kwisobanura ku byavuzwe n'ubushinjacyaha atazuyaje yemeye ko yakubise kandagirakurabe Munyankindi kuko nawe yaramaze kumukubita Ferabeto mu bitugu.
Uyu Bucyeye yavuze ko ibyo yakoze yabikoze ari gukiza amagara ye kuko nawe Munyankindi yarimo kumudihagura.
Bucyeye Callixte yabwiye urukiko ko ibyo yakoze atari azi ko byaviramo Munyankindi urupfu kuko yabikoze atagambiriye kumwica ko ahubwo ari bimwe by'amakimbirane asanzwe y'abantu baturanye ariko ataba arimo izindi nzangano nk'izo zageza aho umwe ahasiga ubuzima.
Bucyeye Callixte yavuze ko ibyabaye byose ari ibyago yagize ko atari yaramutse yagambiriye kwica Munyankindi Emmanuel.
Iri buranisha ryamaze amasaha abiri umucamanza yumva impande zombi yaripfundikiye avuga ko uru rubanza ruzasomwa kuwa 15 Ugushyingo 2021 Saa munani z'igicamunsi.
Mu gihe abaregwa baba bahamijwe n'urukiko icyaha cyo gukubita no gukomeretsa byavuyemo urupfu,bahanishwa igihano cy'igifungo kiri hagati y'imyaka 15 itarenze imyaka 20 nk'uko biteganwa n'ingingo yi 121 No 68/2018 ryo kuwa 30 kamena 2018 n'ahazabu ya miriyoni 5frw.