-
- Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa
Yabitangaje tariki ya 25 Ugushyingo 2021, ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bw'iminsi 16 ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ni ubukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw'Igihugu mu Karere ka Gatsibo aho imiryango 19 yabanaga mu buryo butemewe n'amategeko yasezeranye imbere y'amategeko.
Batamuliza Mireille avuga ko kugera mu Ugushyingo 2021, abahohotewe ari 12,800 ariko abenshi ari abana basambanyijwe, hagakurikiraho gukubita no gukomeretsa byakorewe mu ngo no gucunga nabi umutungo w'abashakanye.
Avuga ko icyo bifuza ko cyashyirwamo imbaraga ari ugukumira ihohoterwa rikorerwa mu ngo ariko buri wese akabigiramo uruhare.
Ati "Ntabwo wakwicara ngo ndakubita umugore ngo ni yo izaza kubimbuza. N'abagabo murabizi ko bakubitwa, rero ntiwakwicara uvuge ngo ndamwirukanye ndamumenesha, ngo uvuge ngo umuyobozi w'inzego z'ibanze ni we uzaza gukemura icyo kibazo."
Uruhare rwa buri wese yaba uwakoze icyaha n'uwagikorewe ngo ni ngombwa mu gutanga amakuru kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe hakurikijwe amategeko, dore ko ihohoterwa rigira ingaruka ku warikorewe, umuryango ndetse n'Igihugu.
Ni byo Batamuliza yasobanuye ati "Ni ukuvuga ngo yaba umugore cyangwa umugabo bose bashobora guhohoterwa. Imyumvire ko nta mugabo uhohoterwa igomba guhinduka n'urwego agezeho arusaba ubufasha bakumva ko agomba gufashwa kuko ntaba aje gutaka atababaye.”
source : https://ift.tt/3xrIN7U