Ubusanzwe muri ibi bihe bya Covid-19, iyo umuntu avuye mu gihugu kimwe ajya mu kindi, bimusaba ko aho avuye aba yapimwe anafite ibisubizo byerekana ko tarwaye Covid-19, ariko yanagera aho agiye akongera kwipimisha kugira ngo byemezwe n'inzego zaho z'ubuzima ko koko uwo muntu nta bwandu bwa Covid-19 afite.
Ni ikibazo usanga kenshi kitorohera abakora ingendo kuko mu mafaranga baba bateganyije gukoresha haba hagomba kwiyongeramo ayo kwipimisha Covid-19, aho umuntu akorerwa ikizamini cya PCR kiba gihagaze Amadorari ya Amerika 50, arenga ibihumbi 50 by'Amafaranga y'u Rwanda.
Umuhuzabikorwa w'ihuriro ry'ubukerarugendo mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, Yves Ngenzi, avuga ko mu rwego rwo korohereza abantu gukora ubukerarugendo, batekereje uko abatuye mu bihugu bigize uyu muryango bajya bipimisha rimwe gusa, ku buryo ibihugu bagiyemo nabyo bigerwaho n'ibisubizo aho kugira ngo bongere kwipimisha nk'uko ubusanzwe bikorwa.
Ati “EAC Pass ni uburyo bw'ikoranabuhanga ushobora gushyira muri terefone yawe, ukaba washyiramo indangamuntu yawe cyangwa pasiporo yawe, kugira ngo za test ukora mu gihugu cyawe, nujya mu kindi gihugu babashe kuzibona n'inkingo wikingije zibashe kuboneka. Ubu barimo kubirangiza, ubwo buryo bwarakozwe ariko turacyashyiramo amakuru yose y'ibihugu bitandukanye kugira ngo tuzabashe gukora mu bihugu byose byo mu karere”.
-
- Yves Ngenzi avuga ko harimo hakorwa ibishoboka kugira ngo ubukerarugendo busubire uko bwahoze mbere ya Covid-19
Ngenzi avuga ko hagomba gukorwa ibisabwa byose kugira ngo abantu bashaka gusura mu bihugu byo mu karere barusheho koroherezwa.
Ati “Nk'ubu EAC Pass itaratangira gukora, iyo uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, bisaba y'uko aho uvuye bafata Covid-19 test, naho ugeze ukongera ugakora indi, Ni ukuvuga ngo iyo EAC Pass icyo izafasha n'ukugira ngo aho ufatiye test ya mbere, n'ugera mu kindi gihugu babashe kubona y'uko iyo Laboratwari yafatiwemo yizewe kandi bidakenewe ko ufata indi test ya kabiri, kuko ubu birahenze kuba wafata test ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo ubashe kugenda hagati y'ibihugu”.
Mu gihe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa EAC Pass buzaba butangiye gukoreshwa ngo bituma ubukerarugendo bwo mu karere burushaho gukorwa no kugenda neza, ku buryo bizafasha mu kuzahura ubukungu bwari bumaze igihe bwarazahajwe n'icyorezo cya Covid-19, kuko kuva cyakwibasira isi ubukerarugendo bwabaye nk'aho bukomwa mu nkokora bitewe n'uko ibikorwa byinshi bitandukanye byagiye bihagarara.
source : https://ift.tt/3H34tvH