-
- Abagenzacyaha biteze kungukira muri ayo mahugurwa ubumenyi butuma bakora akazi neza
Abagenzacyaha bagaragaza ko ayo mahugurwa azabafasha kunoza akazi kagendanye n'igihe kuko uko amategeko ahinduka n'abagenzacyaha bakwiye guhindura uburyo bakoragamo, kugira ngo babashe gutegura neza akazi k'ubutabera.
Umuyobozi ushinzwe gukumira ibyaha muri RIB, Jean Claude Ntirenganya, atangaza ko akazi k'ubutabera gashingiye ku bugenzacyaha kuko ari bwo butegura amadosiye ashyikirizwa ubushinjacyaha, hakaba hakenewe ko akorwa neza kinyamwuga kugira ngo inzego zikurikiraho mu butabera zibashe gukora akazi kazo neza.
Agira ati “Ubugenzacyaha ni imirimo ishingiye ku mategeko kandi agenda avugururwa, tugomba kugendana n'ibyo amategeko atubwira, kuko igikorwa cya mbere kugera ku cya nyuma mu butabera bigomba kuba bitabusanya n'amategeko”.
Umunyamabanga mukuru wungirije wa RIB, Izabelle Karihangabo, avuga ko ubugenzacyaha ari bwo bushingirwaho mu gushaka ibimenyetso bya ngombwa bikenewe mu bushinjacyaha, kandi iyo bitakozwe neza ari bwo habaho gutsindwa imanza ukeneye ubutabera akaba yabangamirwa.
Agira ati “Ibimenyetso byose bifasha umushinjacyaha, abatangabuhamya, ni uko icyaha cyakozwe bikorwa n'umugenzacyaha, ni ngombwa rero ko amahugurwa ku mategeko akorwa kugira ngo hajye hakorwa dosiye zuzuye neza zishyikirizwa ubushinjacyaha n'urukiko”.
-
- Icyiciro cya mbere cy'abagenzacyaha 60 ni bo batangiye amahugurwa azamara iminsi itanu
Yongeraho ati “Aha turahakura ubumenyi bwisumbuyeho mu kugenza ibyaha kinyamwuga nk'uko tubisabwa kugira ngo tubashe gufasha abatugana, abahohotewe cyangwa abakekwaho ibyaha kugira ngo buri wese abone ubutabera”.
Ku ikubitiro abagenzacyaha 60 ni bo batangiye amahugurwa bari guherwa mu kigo gishinzwe guhugura abakozi cya (RMI) mu Karere ka Muhanga, bikaba biteganyijwe ko amahugurwa azatangwa mu byiciro bine.
source : https://ift.tt/3EYBgjD