Abagera ku 1000 bakoze ibizamini bya leta ntibanyuzwe; basabye kubarirwa amanota bundi bushya - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amanota yatangajwe ku wa 15 Ugushyingo 2021, arimo ay’abanyeshuri basoje Umwaka wa Gatandatu w’ayisumbuye (S6), uwa Gatatu w’Inderabarezi (TTC) n’uwa gatanu w’ay’Imyuga n’Ubumenyingiro (L5).

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu y’ubumenyi rusange abakoze ibizamini ari 47.399. Muri bo hatsinze 85,3%, naho 14,7% ntibagira amanota fatizo.

Mu mashuri Nderabarezi hakoze 2.988, hatsinda 99,9%. Ni mu gihe mu y’Imyuga n’Ubumenyingiro hakoze 22.523, hagatsinda 95,7% naho 4,3% ntibageze ku manota fatizo.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye IGIHE ko kuva ku wa 16 Ugushyingo 2021 (nyuma y’umunsi amanota atangajwe), hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota.

Barimo 533 basoje S6, 376 barangije muri TVET na 18 barangije muri TTC.

Muri abo bose, abagera kuri 470 bamaze gusubizwa kandi “nta kibazo na kimwe cyagaragayemo”.
Dr Bahati yakomeje ati “Ni gake cyane dusubiramo tugasanga amanota y’umunyeshuri afite ikibazo. Kugeza ubu muri abo bose mvuze nta kibazo kiragaragara.”

Kugeza mu 2008, Ibizamini bya Leta byakosorwaga ikayi y’umunyeshuri irebwamo n’umwarimu umwe. Nyuma y’uwo mwaka, hashyizweho uburyo bushya, ahakoreshwaga umwe hashyirwa abari hagati ya batanu n’umunani.

Ni ukuvuga ko buri kayi y’ibisubizo y’umunyeshuri umwe, ikosorwa n’umwarimu akayiha mugenzi we akareba ko ntaho yibeshye, bakayihererekanya kugeza ku wa karindwi.

Mbere y’ikosora, baba barateguwe binyuze mu bizamini bakoreshwa kugeza aho bose basa n’abageze ku rwego rumwe kuko ntibakosora ibyo batabasha gutsinda.

Dr Bahati yavuze ko iyo hari abagize amanota make bakomeza gukoreshwa ibizamini kugeza bose bagize angana 99%, hanabamo ikinyuranyo kikaba gito cyane.

Hiyongeraho kandi ko guha abo barimu icyagereranywa no “kumenyereza abakosozi” aho bitoreza ku makayi y’ibizamini byarangiye kera.

Ibyo bituma iyo bakosora abanyeshuri batanyuranya ku manota bagenera ibisubizo byabo hanirindwa ko habaho amarangamutima yaganisha ku kubogama.

Kuri iyo ngingo ho binagirwamo uruhare no kuba kugeza igihe ikosora rirangirira amazina y’umunyeshuri aba agipfukiranye abarimu batayabona.

Ikosora rirangiye, haba hari itsinda ry’abagenzuzi rishinzwe kureba ko amanota yemejwe bwa nyuma ari yo koko.

Dr Bahati yavuze ko nyuma y’iryo genzura ari bwo amazina y’umunyeshuri agaragazwa kuko amanota aba agiye kwandikwa ku mafishi.

Akurwa kuri ayo mafishi ashyirwa muri mudasobwa, akaba ariho ashyirirwa mu byiciro (grades) hifashishijwe inyuguti (A, B, C,D,E,F na S).

Ibyo iyo birangiye amanota asohorwa ku mpapuro “abantu bakongera gusubiramo bakareba ko nta kibazo kirimo”.

Iyo amaze kwemeranywaho, ni bwo hakorwa “aggregates”.

Dr Bahati yagize ati “Urwo rugendo binyuramo rwose ruduha icyizere ko ikosora dukora ryizewe kandi rinyura mu mucyo ku buryo n’iyo ryasubirwamo nta mpinduka [nini] zaba.”

Ibyo kwereka abanyeshuri amakayi y’ibisubizo yabiteye utwatsi…

Ashingiye ku ruhererekane binyuramo kuva ikayi y’umunyeshuri itangira gukosorwa kugeza yandikiwe amanota, Dr Bahati yavuze ko icyo kuba abanyeshuri bifuza gusubirishamo amanota batekereza kwerekwa amakayi y’ibisubizo yabo “kidashoboka”.

Ati “Uramutse ubonye amanota wagize mu isomo runaka n’ubundi nta gisubizo byaguha ku manota ya nyuma kuko ntuba usobanukiwe inzira byanyuzemo kugira ngo aya nyuma aboneke.”

“Ikindi abakosora ni itsinda rigari. Nitwereka umunyeshuri ikayi, ashobora kuvuga ati ‘ese hano ko mbona ari byo [mukaba mutarahampereya amanota]’. Icyo gihe byasaba ko tujya kuzana rya tsinda ryamukosoye ngo rimusobanurire.”

Yashimangiye ko abanyeshuri bose bazatanga ubusabe buzakirwa ariko hakongera gusuzumwa ko amanota yanditswe ku mafishi ahura n’ayo muri système ya mudasobwa gusa.

Yemeje ko muri uyu mwaka ari bwo hakiwe ubusabe bwa benshi bashaka gusubirishamo amanota yabo.

Akeka ko byatewe no kuba ibizamini byarakuwe mu bigo bitandukanye bigahurizwa muri kimwe no kuba Abaturarwanda bamaze gusobanukirwa uburenganzira bwabo ariko n’amakuru ku nzira ikosora rinyuramo akaba ataramenyekana.

Yasabye ababyeyi,abarezi n’abanyeshuri kwirinda igitutu icyo ari cyo cyose kuko kugira amanota make cyangwa atakunyuze bidasobanuye gukosorwa nabi.

Gusaba kongera kubarirwa amanota binyuzwa mu busabe bwoherezwa kuri email ya [email protected] cyangwa ugasura Icyicaro cya NESA.

Kuva mu 2008 bikorerwa ubuntu mu gihe mbere umunyeshuri yasabwaga kwishyura 5.000 Frw kugira ngo ahabwe iyo serivisi.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hamaze kwakirwa ubusabe bw’abanyeshuri 917 bifuza kongera kubarirwa amanota



source : https://ift.tt/30XQeYO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)