Abagera kuri 23,1% mu rubyiruko rw’u Rwanda babaswe n’inzoga kandi bafite agahinda gakabije - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku rubyiruko 8.555 rufite imyaka iri hagati ya 14 na 30 rwo hirya no hino mu gihugu, bwerekanye ko ibi bibazo byiganje cyane mu b’igitsina gabo, abatuye mu bice by’ibyaro, abatarize ndetse n’abantu bakennye.

Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge muri iri shami, Dr. Ndacyayisenga Dynamo, watangaje ubu bushakashatsi mu nama mpuzamahanga iri kwiga ku guteza imbere inzego z’ubuvuzi, Rwanda Global Health Summit, yavuze ko hakenewe kugira igikorwa mu maguru mashya kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rureke gukomeza kwangirika.

Yagize ati “Turasaba ko abantu bakora mu nzego z’ubuvuzi, ni ukuvuga abakora kwa muganga bibanda kuri ibyo byorezo byombi, tugasaba n’inzego zose yaba iza leta, izitegamiye kuri leta n’imiryango itandukanye gukora ubukangurambaga kugira ngo iki kibazo kimenyekane kandi cyitabweho.”

Yakomeje avuga ko hakenewe kuvuza abagaragaweho ibi bibazo kandi hagakorwa ubushakashatsi bwinshi ku mpamvu ituma urubyiruko rw’u Rwanda rwivura agahinda gakabije rukoresheje inzoga ndetse hakagaragazwa igituma bagira ako gahinda gakabije.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 4,09% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwihariye ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, 16,7% bakagira ikibazo cy’agahinda gakabije aho ababifite byombi bangana na 23,1%.

Imiryango yasabwe ubufatanye mu kurandura iki kibazo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, yaragaragaje ko ababyeyi n’imiryango muri rusange ikwiriye gufata ubu burwayi nk’ubundi bakajyana umwana wabo kwa muganga igihe basanze afite ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Yakomeje agira ati “Ahatangirwa ubuvuzi bwo mu mutwe harahari kandi hahagije ahubwo dukeneye ko imiryango, abantu, ibigo bitandukanye n’imiryango itegamiye kuri leta bifasha guverinoma mu kongera ubukangurambaga kugira ngo abantu bagane serivisi zifasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.”

Dr. Iyamuremye yavuze ko hakenewe guhindura cyangwa kongera ingamba zikoreshwa mu guhangana n’iki kibazo, abaganga bakava mu biro bagasanga abarwayi aho bari kubera imiterere y’iyi ndwara y’ubuzima bwo mu mutwe ndetse asaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga rizajya ryifashishwa mu kuvura abadashaka kujya kwa muganga.

Inzobere mu buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Darius Gishoma wanakoze ubushakashatsi ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yavuze ko bari gushaka umuti w’iki kibazo binyuze mu bukangurambaga bari gukora bafatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel ndetse n’indi miryango itegamiye kuri leta, mu turere turindwi bakoreyemo ubushakashatsi aritwo Gakenke, Rulindo, Gisagara, Karongi, Nyamasheke, Rusizi na Nyarugenge.

Nubwo mu Rwanda hakomeje kugaragara cyane ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe no kubatwa n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, hagaragajwe ko mu mavuriro arenga 508 ari mu Rwanda, 90% muri yo afite abaganga cyangwa abaforomo bavura indwara zo mu mutwe nubwo ubwitabire bukiri hasi.

Dr.Ndacyayisenga Dynamo yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kugabanya ikibazo cy'agahinda gakabije no kubatwa n'inzoga biri mu rubyiruko
Ubu bushakashatsi bwerekanywe mu nama mpuzamahanga yiga ku guteza imbere inzego z'ubuzima, Rwanda Global Health Summit



source : https://ift.tt/3FzlLPy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)