Amakuru acicikana hirya no hino nuko uwahoze ari umuririmbyi, Halima Namakula n'undi mugore witwa Phina Mugerwa bakozanyijeho ubwo bari bahuriye kuri Hoteli yitwa Fairway iri i Kampala mu birori by'isabukuru ya Maj Gen Elly Kayanja.
Aba bagore bari baje kwifatanya n'uyu mujenerali wari wujuje imyaka 62, bapfurana imisatsi ari nako ibitutsi nabyo byahawe umwanya mu kwandagazanya.
Mbu Reports ivuga ko Halima Namakula wahise arakara akibona Mugerwa, yabajije uwo mugore igituma buri gihe ajya kumuteranya na Gen Kayanja, amusebya.
Phina Mugerwa wari kumwe n'isnhuti ze ntiyabyihanganiye, asubiza Halima n'uko imirwano irarota.
Aba bagore bakururanaga imisatsi, byasabye Gen Kayanja we ubwe ahagoboka, arabakiza, ibirori nabyo birakomeza.
Amakuru akomeza avuga ko Halima nk'uwatangije imirwano ari we wari uyoboye ugukururana imisatsi, ari nako atanga icyigwa kuri mugenzi we amwiyama kuzongera kumusebya kuru Gen Elly Kayanja.
Halima yavugaga ko Mugerwa Phina abikora no ku zindi nshuti ze ngo zitisanga kuri Gen Kayanja, umwe mu basirikare bubashywe muri Uganda.
Aba bagore bapfaga ubutoni kuri Gen Kayanja Elly wavukiye mu Karere ka Rakai mu 1959.
Yinjiye igisirikare mu 1982, yigira igisirikare ahitwa Kimaka muri Jinja. Yagiye ayobora ingabo ndetse no mu butasi.
Source : https://impanuro.rw/2021/11/26/abagore-batunguye-imbaga-nyamwinshi-nyuma-yo-kurwanira-inkundura-muri-hoteli-bapfa-umuntu-ukomeye_-inkuru-irambuye/