Abagore bo muri FPR-Inkotanyi basabwe kurwanya ihohoterwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangarije mu nama nkuru y'urugaga rw'abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cya FPR-Inkotanyi, tariki 20 Ugushyingo 2021, aho yari yitabiriwe n'abanyamuryango basaga 1000 barimo na Madamu Jeannette Kagame wari umushyitsi Mukuru.

Urugaga rw'abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, rwashyizweho nk'urubuga abagore bari mu muryango FPR-Inkotanyi bahuriramo, kugira ngo bashyire hamwe ibitekerezo, bahurize hamwe imbaraga mu rwego rwo gusesengura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo, no gutanga inama ku ngamba zo gukemura ibyo bibazo.

François Ngarambe avuga ko n'ubwo hari byinshi byiza byamaze kugerwaho, ariko hakiri urugendo rurerure, ruganisha heza bifuriza umugore w'u Rwanda.

Ati “Kuhagera birasaba imbaraga n'umuvuduko bidasanzwe, kugira ngo hazibwe icyuho cy'uburinganire kicyigaragara mu rwego rw'ubukungu n'imibereho myiza, abagore bo mu muryango FPR-Inkotanyi bagomba kuba bamutarambirwa mu kwamagana no kurwanya ubwoko bwose bw'ihohoterwa bukorerwa umugore n'umukobwa, turasaba buri wese mu bagize urugaga kuba umusemburo w'iterambere bwite, n'iterambere rusange, mu bufatanye aho atuye n'aho akorera, twibuka buri gihe ko turi mu butumwa twahawe n'umuryango FPR-Inkotanyi”.

Akomeza agira ati “Twagombye rero gukomeza kurangwa n'imyitwarire n'amahame biranga Intore za FPR-Inkotanyi, abagize urugaga murasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya manifesito y'umuryango, iteganya ibikorwa mu mwaka wa 2017 na 2024”.

Ubusanzwe Inama nkuru y'urugaga rw'abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, iterana buri myaka ibiri hakarebwa ibikorwa byakozwe muri icyo gihe, ndetse hakanaganirwa ku bigomba gukorwa mu yindi myaka ibiri.

Perezida w'urugaga rw'abagore rushingiye ku muryango FPR-Inkotanyi, Christine Akimpaye, yagarutse ku byakozwe mu myaka ibiri ishize, bishingiye kuri manifesito y'umuryango wa FPR-Inkotanyi ndetse n'ubufatanye n'ubwuzuzanye bw'inzego z'umuryango zitandukanye.

Ati “Mu miyoborere myiza hakozwe amahugurwa ajyanye n'imikorere n'imikoranire y'inzego, hakozwe amahugurwa mu kwagura umuryango aho harahijwe abagore 182, n'abagore 71 binjizwa mu muryango kandi biyemeza gutera intambwe idasubira inyuma, hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo gukumira no gusubiza mu buzima busanzwe abangavu batewe inda, ndetse abana bafashwa kugira ngo babone ubutabera”.

Mu Ntara y'Amajyaruguru mu bana 798, abagera ku 138 bahawe ubutabera, naho mu Majyepfo muri 478 abagera 170 bahawe ubutabera, mu gihe mu Ntara y'Iburengerazuba abana 325 bagejeje ibibazo byabo muri RIB, naho mu Ntara y'Iburasirazuba mu bana 2607 abagera kuri 685 ni bo bamaze guhabwa ubutabera, naho mu Mujyi wa Kigali mu bana 68 umwe muri bo ni we umaze guhabwa ubutabera. Muri iyi gahunda ngo harimo gukorwa ibishoboka kugira ngo imibare y'ababona ubutabera yiyongere kuko ikiri hasi.

Mu bindi byakozwe mu bukungu hari miliyoni 154 zatewemo inkunga abagore mu mishinga 1553, muri bo 77 bamaze kuremera bagenzi babo hanyuma indi mishinga 1381 irimo kugenda neza mu gihe indi 45 isa nk'aho irimo gucumbagira naho indi 127 ikaba yarahombye kubera ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.

Hari n'ibindi bikorwa byinshi bitandukanye byagiye bikorwa birimo kuba hari abagore 7365 bashyizwe mu makoperative bakurwa mu bucuruzi bw'akajagari mu rwego rwo kubafasha kurushaho kwiteza imbere, hamwe n'abandi bahawe imbabura za rondereza 65164 mu gihe hari n'abandi bagore 410 bahawe telephone zigezweho za smart phones, hari n'abandi bagore 501 batanze amafaranga y'ubwizigame muri Ejo Heza, abandi 444 bahabwa amacupa ya gaze, naho imishinga irenga 206 iterwa inkunga na BDF.

Mu bijyanye n'imibereho myiza, byari biteganyijwe ko mu gihugu hose hagomba kubakwa amazu 416, imwe muri buri murenge, ariko muri rusange mu gihe cy'imyaka ibiri hubatswe 649 bitewe n'uko hari abarengeje umuhigo w'inzu imwe mu murenge.

Bimwe mu byo biyemeje bagiye gukora muri gahunda y'imyaka ibiri, harimo kwita ku burere bw'umwana kugira ngo bazakurane intekerezo nziza zizubaka u Rwanda, umuryango mwiza, urugo rwiza rurangwa n'ubwuzuzanye hamwe no gushyira hamwe hagati y'abashakanye bakarangwa no kubwizanya ukuri.

Ibindi birimo kurera neza abana barerera Igihugu, bakarushaho kubitaho babarinda kugwingira, guta amashuri ndetse n'ibindi byose byababuza kugira imibereho myiza hagamijwe ko ababakomokaho bazakorera u Rwanda, bagakomeza kuruteza imbere bagana mu cyerekezo 2050.




source : https://ift.tt/3cF2nnO
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)