Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya ni amagambo y'Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo yasizwe n'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, Serge Brammirtz, ubwo kuri uyu wa kane yasozaga urugendo mu gihugu cya Zimbabwe, binavugwa ko ariho umujenosideri Protais Mpiranya yihishe.

Mu ruzinduko rugamije guta muri yombi Mpiranya, Bwana Brammertz yanabonanye na Visi-Perezida wa Zimbabwe, Constantino Chiwenga, wanamwijeje uruhare rwe mu ifatwa ry'uyu mwicanyi Mpiranya. Serge Brammertz kandi yanabonanye n'abahagarariye ibihugu byabo muri Zimbabwe, abasaba gushyira igitutu kuri icyo gihugu, kikareka gukomeza gukingira ikibaba umujenosideri Protais Mpiranya.

Biteganyijwe kandi ko kuva tariki 08 kugeza kuya 09 muri uku kwezi, Serge Brammertz azaba ari mu gihugu cy'Afrika y'Epfo, ahavugwa ba ruharwa benshi, barimo Fulgence Kayishema, warimbuye imbaga y'Abatutsi mu yahoze ari Komini Kivumu, ubu ni mu karere ka Ngororero, aho yari umugenzacyaha.

Izi ngendo Umushinjacyaha Mukuru Serge Brammertz arazikora mu gihe agomba kugeza raporo ku Kanama Gashinzwe Amahoro ku Isi, muri uku kwezi k'Ugushyingo 2021, raporo igaragaza ibyakozwe n'ibigikenewe ngo abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyikirizwe ubutabera.

Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe w'abasikikari barinda Perezida Habyarimana, akurikiranyweho kuba yarahaye 'abajepe' yategekaga, amabwiriza yo kwica Abatutsi n'abandi batavugaga rumwe n'ingoma ya Habyarimana, barimo na Nyakwigendera Agata Uwiringiyimana wari Minisitiri w'Intebe. Impapuro zo kumufata kimwe n'izo gufata Fulgence Kayishema zimaze imyaka myinshi zaratanzwe, ariko Zimbabwe n'Afrika y'Epfo bibacumbikiye bikomeza kuvunira ibiti mu matwi .

Gufata no kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni inshingano za buri gihugu. Nyamara, rwaba Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, rwaba n'urwego rwahawe inshingano zo kurangiza imirimo y'uru rukiko, byose ntibyahwemye kugaragaza ubushake buke buranga ibihugu bicumbikiye abajenosideri. Muri ibyo bihugu, harimo ibyo muri Afrika nka Uganda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uBurundi, Zimbabwe, Zambiya, Malawi, Afrika y'Epfo n'ibindi, hakiyongeraho ibyo mu mu burengerazuba bw'isi nk'Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza , Ubuholandi, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika n'ibindi.

Kuva Serge Brammertz yagirwa Umushinjacyaha Mukuru w'urwego rushinzwe kurangiza imirimo y'Urukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, yashyize imbaraga nyinshi mu gushakisha no gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bamaze gufatwa harimo na Kabuga Felisiyani, umuterangunga wa Jenoside, wari umaze imyaka myinshi abundabunda hirya no hino ku isi, akaza gufatirwa mu Bufaransa mu mwaka ushize wa 2020. N'abandi rero, nk'uko Bwana Serge Brammertz abivuga, ngo nibashaka bihishe munsi y'urutare, amaherezo bazaryozwa amabi bakoreye inyokomuntu, kuko icyaha bakoze kidasaza.

The post Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y'urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abajenosideri-protais-mpiranya-fulgence-kayishema-na-nagenzi-babo-nibashake-bazihishe-munsi-yurutare-bazashakishwa-uruhindu-kugeza-bafashwe

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)