Ibi babisabwe kugira ngo hajye hamenyekana ishuri bagiye kwigamo ndetse n’ubushobozi bwo kwiga ibijyanye n’ubuzima bafite kuko hagaragaye ko hari abajya kwiga muri kaminuza zo hanze zitazwi cyangwa zitemewe cyangwa bakajya kwiga ibijyanye n’ubuzima batujuje ibisabwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HRHS, Dr Ndimubanzi Patrick, yavuze ko ibi bizabafasha kurushaho kunoza umwuga w’ubuvuzi, kuko gukora neza k’umuganga bijyana n’uko yize.
Yagize ati “Igikorwa cya Indexing (kwiyandikisha by’agateganyo) ni igikorwa kidufasha kumenya ngo ni inde ugiye kwiga? Ubundi uwo muntu afite ibisabwa kugira ngo akurikirane ayo masomo ajyanye n’ubuzima? Uwo muntu ari kwiga mu kigo kizima? Nyuma umuntu akamukurikirana, akazamuteganyiriza n’uburyo bwo kwimenyereza umwuga.”
Uretse gukurikiranwa cyangwa gufashwa kubona imenyeramwuga, umunyeshuri utiyandikishije mu rugaga ateganya gukoreramo ntashobora kubona icyangombwa gihesha agaciro impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi aba akuye hanze (equivalence).
Umuyobozi muri HEC, Dr. Ndikubwimana Theoneste, avuga ko kwiyandikisha mu rugaga runaka bihuzwa no kubona equivalence.
Ati “Niba umunyeshuri yaragiye kwiga cyane cyane muri iki gice kijyanye n’ubuzima akaba yariyandikishije mu rugaga runaka, baramurebera, bakareba amasomo yatsinze, ibyo yize, basanga koko akwiriye kwiga ibijyanye n’ubuvuzi byumvikana ko atazagira ikibazo mu gihe cyo gusaba equivalence, kandi aramutse atayibonye yaba yarataye umwanya, aba yarapfushije amafaranga ubusa.”
Umunyeshuri wize ntahabwe iki cyangombwa gitangwa na HEC afatwa nk’utarize kuko aba adashobora kwemererwa gukora mu byo yize, cyane ko afatwa nk’utagira impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi kabone nubwo yaba yaratsinze ikizamini gikorwa n’abize amasomo ajyanye n’ubuzima hanze y’u Rwanda.
Ababyeyi basabwe kuba maso bakabanza kumenya niba umwana bagiye kurihirira amashuri yariyandikishije muri rugaga azakoreramo kugira ngo atazamara kwiga akimwa uburenganzira bwo gukora ibijyanye n’ibyo yize kubera ko atize mu kigo cyiza cyangwa se yarize atujuje abisabwa.
Ubusanzwe habaho ingaga z’abanyamwuga mu rwego rw’ubuzima enye zirimo Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza (NCNM), Urugaga rw’Abaganga b’Amenyo (RMDC), Urugaga rw’Abakora imirimo ishamikiye k’ubuvuzi (RAHPC) ndetse n’Urugaga rw’Abahanga mu by’imiti (NPC).
Umunyeshuri wemererwa kwiga ibijyanye n’ubuvuzi agomba kuba yaratsinze neza amasomo abiri y’ingenzi, ibinyabuzima (biologie) n’ubutabire (chimie), aho ugiye kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) agomba kuba yaragize nibura ‘B’ muri aya masomo naho ugiye kwiga mu cyiciro cya Kabiri (A0) akayagiramo nibura ‘C’.
Abanyeshuri batiyandikishije bahawe igihe cy’amezi atatu uhereye ku itariki ya mbere Ukuboza mu 2021 yo kuba bamaze kwiyandikisha, kikaba ari igikorwa kireba ugiye kwiga hanze y’u Rwanda, ugiye kwiga ma mashuri yo hanze ariko aba mu Rwanda cyo kimwe n’abiga mu mashuri yo mu gihugu.
source : https://ift.tt/3nYZ2Xc