Abajyanama 69% b'Uturere two mu Majyepfo ni bashya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe
Abajyanama baherutse kurahirira inshingano batorewe

Nko mu Ruhango, ku bajyanama 21 bari basanzwe mu nama njyanama y'aka karere, hari 14 bari bongeye kwiyamamaza, ariko abatsinze amatora ni 6 gusa. Muri bo batanu ni abajyanama rusange, naho umwe ni uhagarariye abafite ubumuga.

Ni ukuvuga ko muri aka karere hari abajyanama bashya 10, biyongeraho umwe uhagarariye abikorera ushobora kuba mushya cyangwa usanzweho bitewe n'imikorere y'urugaga rw'abikorera rwaho.

I Huye, inama njyanama y'Akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 27. Hiyamamajemo 15, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu gusa ari bo uwari meya, visi meya ushinzwe ubukungu n'uwari perezida.

Hatsinze kandi babiri bahagarariye 30% by'abagore harimo n'uwari Visi meya ushinzwe imibereho myiza. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

I Nyaruguru, inama njyanama y'akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 28. Muri bo hiyamamajemo 15, amatora atsinda batatu gusa harimo umujyanama umwe uhagarariye 30% by'abagore, n'abajyanama rusange babiri gusa umwe muri bo akaba ari uwari meya.

Mu batsinzwe amatora bari bongeye kwiyamamaza, harimo n'uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza.

Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 13.

I Nyanza, inama njyanama y'akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 22. Muri bo hiyamamajemo 11, amatora atsinda batanu gusa harimo uwari meya n'uwari visi meya ushinzwe ubukungu n'undi mujyanama umwe uhagarariye 30% by'abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 11.

I Nyamagabe, inama njyanama y'akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 33. Muri bo hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa, harimo abajyanama rusange babiri n'abahagarariye 30% by'abagore babiri. Mu batsinzwe amatora harimo n'uwari visi meya ushinzwe ubukungu. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

I Muhanga, inama njyanama y'akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 25. Hiyamamajemo barindwi, amatora atsinda babiri gusa biyamamaje mu bahagarariye 30% by'abagore, harimo n'uwari meya. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 14.

I Gisagara, inama njyanama y'Akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 26. Hiyamamajemo icyenda, amatora atsinda bane gusa harimo abajyanama rusange babiri ari bo uwari meya n'uwari visi meya ushinzwe ubukungu.

Abandi babiri batsinze amatora bari basanzwe mu nama njyanama y'aka karere ni uhagarariye inama y'igihugu y'abagore ndetse n'uhagarariye abafite ubumuga. Uwari visi meya ushinzwe imibereho myiza na we ari mu batsinzwe amatora. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashya 12.

Mu Karere ka Kamonyi, inama njyanama y'akarere yari isazwe igizwe n'abajyanama 24. Hiyamamajemo 10, amatora atsinda batanu gusa harimo abajyanama rusange batatu na babiri bahagarariye 30% by'abagore. Ni ukuvuga ko hari abajyanama bashyashya 11.

Muri rusange, abajyanama bari basanzwe mu nama njyanama z'uturere two mu Ntara y'Amajyepfo biyamamaje ni 90, kuri 206 bari bazigize.

Abajyanama 34 gusa kuri bariya 90 ni bo babashije gutsinda amatora, bakaba bangana na 25% ubariye ku 136 bagize njyanama z'uturere umunani two mu Majyepfo. Abajyanama bashya binjiye muri njyanama z'Uturere two mu Majyepfo ni 94, bangana na 69.1%.

Aha ntihabariyemo abahagarariye abikorera kuko bo nta matora yabo yabaye muri ibi bihe.




source : https://ift.tt/3oTTxbz
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)