Abajyanama ba mbere 135 b’uturere babonetse, uko Amatora y’inzego z’ibanze yagenze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basabwa guharanira iterambere ry’umugore ndetse no kujya inama mu guharanira iterambere rusange ry’Akarere.

Iminsi 29 irashize amatora y’inzego z’ibanze atangiye, atangirira ku mu masibo bitewe n’ibihe by’icyorezo cya Covid-19 byatumye abantu batabasha guhurira hamwe ari benshi.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo 2021, amatora yakomereje ku rwego rw’uturere aho bari gutora abagize Inama Njyanama z’uturere dutandukanye.

Abajyanama b’uturere bagomba gutorwa ni 17 muri buri Karere bagizwe n’abagore batanu bangana na 30% by’abagize Njyanama ari nabo batowe kuri iyi nshuro. Bivuze ko mu turere 27 hatowe abagore bangana na 135 mu gihe hakenewe abajyanama 459 muri utwo turere.

Abatoye ni abagize Njyama z’Imirenge igize Akarere, ndetse n’abagize Komite Nyobozi y’abagore ku rwego rw’Akarere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, wakurikiraniye imigendekere y’amatora mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye abiyamamaje kuba bariyemeje kwiyamamaza no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu nk’abajyanama.

Yagize ati “Muzi ko abajyanama ari bo bakora ingengo y’imari, muzi ko aribo batora gahunda y’ibikorwa by’Akarere kandi ni nabo bafasha Akarere mu gufata ibyemezo bikuru, bijyanye n’icyerekezo cy’Akarere n’aho bifuza kugera. Ubwo rero ni abantu twasabaga gutanga umusanzu wabo nk’uko babyiyemeje.”

Abatowe Minisitiri Gatabazi yabibukije ko umujyanama avugira abaturage, akabafasha kwihutisha iterambere, abasaba kwigisha abaturage kugira uruhare mu bikaborerwa no guharanira ishema ryo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere.

Mbere yo gutorwa, abakandida bongeye guhabwa umwanya wo kwiyamamaza iminota itanu kuri buri wese kugira ngo yongere kugaragaza ibyo yifuza kuzafatanya n’Abajyanama bazafatanya mu guharanira iterambere ry’Akarere mu gihe yaramuka atowe.

Mu batowe hari harimo abiyamamaje bashya ndetse n’abari basoje manda ya mbere muri Njyanama z’uturere dutandukanye bahize gukomeza gusenyera umugozi umwe no kubakira ku byo Njyanama zicyuye igihe zari zaragezeho hagamijwe iterambere ry’Umuturage by’umwihariko umugore n’umukobwa.

Amatora azakomeza hatorwa Abajyanama rusange umunani ku wa 16 Ugushyingo 2021 bazatorwa na Komite Njyanama z’Imirenge yose, komite nyobozi y’inama y’igihugu y’abagore, iy’urubyiruko n’iy’abafite ubumuga ndetse na komite y’abantu batatu y’abikorera ku rwego rw’Akarere.

Nyuma yo gutora abajyanama 17 muri buri Karere, ku wa 19 Ugushyingo 2021 hazakurikiraho gutora Biro y’Inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu batatu batorwa mu Bajyanama b’Akarere ari nabo bagize inteko itora.

Hazanatorwa kandi Komite Nyobozi y’Akarere. Itorwa n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, abagize Inama Njyanama z’Imirenge igize Akarere, Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere na Komite y’Abikorera ku rwego rw’Akarere.

Abagore batowe bahize gusigasira ubuzima bw umwana w'umukobwa n'umugore
Abatoraga ni abagize Njyanama z imirenge igize Akarere na Komite Nyobozi z'abagore mu turere
Amatora yari yiteguwe mu rwego rwo hejuru
Guverineri Ntara y'Amajyaruguru Nyirarugerero Dancille mu amatora yayakurikiraniye mu Karere Gicumbi
Hirya no hino mu gihugu abagore bari babukereye
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yakurikiraniye Amatora mu Ntara y'Amajyepfo
Minisitiri Gatabazi yasabye abagore batowe guharanira kugira uruhare mu iterambere ry'Akarere
Ni amatora yabaye mu Ibanga rikomeye
Umunyambanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Ministeri y'Ubutegetsi bw'igihugu Ingabire Assoumpta yakurikiraniye aya matora mu Karere ka Bugesera



source : https://ift.tt/3HgWtr7
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)