Abakinnyi 31 bahamagawe m'umumwiherero n'umutoza Mashami Vicent ku wa 4 Ugushyingo 5 muri bo bari bo muri APER FC, Nshuti Innocent na Nsanzimfura Keddy ni bo bonyine bitabiriye ubutumire bavuye muri APR FC mu gihe Manishimwe Djabel, Ruboneka Jean Bosco na Kwitonda Alain 'Bacca' batitabiriye.
Kubura kw'aba bakinnyi batatu mu Ikipe y'Igihugu bikomeje kwibazwaho nubwo ubuyobozi bwa APR FC bwamenyesheje abatoza b'Ikipe y'Igihugu ko barwaye.
Haribazwa niba APR FC yaba yaranze gutanga abakinnyi kugira ngo irusheho kwitegura imikino ifite imbere irimo ibiri izahuramo na RS Berkane mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri CAF Confederation Cup.
FERWAFA binyuze mu muvugizi wayo Jule Karangwa, yatangaje ko Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Allain bose bafite ikibazo cy'uburwayi butandukanye. Abakinnyi bose bari bagaragaye ku mukino w'umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo APR FC yatsinda Musanze FC ibitego 2-0. Manishimwe Djabel ni umwe mu bakinnyi bagiye gufata mu mugongo Mugiraneza Jean mu muhango wo gushyingura umubyeyi we wari witabye Imana.
APR FC izabanza kwakira iyi kipe yo muri Maroc mu mukino ubanza uzabera i Kigali ku wa 28 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzakirwa na RS Berkane ku wa 5 Ukuboza 2021.
Manishimwe, Kwitonda na Ruboneka bivugwa ko barwaye, basanzwe ari abakinnyi babanza mu kibuga mu gihe Nsanzimfura na Nshuti bitabiriye ubutumire bw'Amavubi badakunze kubanzamo muri APR FC.
Kwitonda Alain 'Bacca' ntiyitabiriye ubutumire bw'Amavubi
Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko nta na rimwe bigeze banga gutanga abakinnyi mu Ikipe y'Igihugu, impamvu hari abataritabiriye ubutumire kuri iyi nshuro ari uko bafite imvune.
Ati 'Ntabwo ari byo, nta munsi n'umwe APR FC ishobora kwima Ikipe y'Igihugu abakinnyi batoranyijwe, ni uko haba hari impamvu kandi irazwi, abatabashije kwitabira bose bafite imvune.'
Manishimwe Djabel ntiyasoje umukino APR FC yatsinzemo Musanze FC ku wa 3 Ugushyingo mu gihe Kwitonda utari wasoje umukino wa Gicumbi FC bigaragara ko yababaye, yakinnye umukino wa Musanze FC.
Myugariro Omborenga Fitina na ba rutahizamu Tuyisenge Jacques na Mugunga Yves bari mu bakinnyi ba APR FC batongeye guhamagarwa mu Ikipe y'Igihugu kubera imvune.
Bose ntibakinnye imikino ibiri iyi kipe yatsinzemo Gicumbi FC ku bitego 3-1 ndetse na Musanze FC ku bitego 2-0 muri Shampiyona yatangiye mu minsi 10 ishize.
Omborenga aheruka gukinira Amavubi ubwo yatsindirwaga i Kigali na Uganda igitego 1-0, ariko yasibye umukino wo kwishyura wabereye i Kampala kubera imvune.
Ruboneka Jean Bosco yakinnye umukino wose APR FC yatsinzemo Musanze FC
Gusa, nubwo APR FC yari yatangaje ko azamara hanze y'ikibuga ibyumweru bine, yatunguranye akina umukino wa Étoile Sportive du Sahel wabaye nyuma y'icyumweru kimwe.
Mbere yo gukina RS Berkane, biteganyijwe ko APR FC izabanza gukina imikino ibiri ya Shampiyona, aho izahura na Etincelles FC ku wa 19 Ugushyingo ndetse na Rayon Sports ku wa 24 Ukwakira 2021.
Abakina hanze bakomeje kugira mu Amavubi
Bizimana Djihad ukina mu Bubiligi ni we wavuye hanze watangiye gukorana n'abandi mu Amavubi nyuma yo kugera i Kigali ku Cyumweru mu gitondo.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Ugushyingo 2021, myugariro Manzi Thierry ukinira FC Dila Gori yageze mu mwiherero mu gihe Rutabayiro Jean Philippe ukina muri Espagne, yageze i Kigali mu gitondo.
Umunyezamu Twizere Buhake Clément ukina muri Norvège na Rafael York ukina muri Suède, bombi baragera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere saa Moya n'iminota 15.
Ikipe y'Igihugu izabanza kwakira Mali ku wa Kane, tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe izakirwa na Kenya tariki ya 14 Ugushyingo 2021.
U Rwanda ntacyo rugiharanira muri aya majonjora yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2022 kuko ruri ku mwanya wa nyuma mu Itsinda E, aho rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa.
Manishimwe Djabel yavuye mu kibuga ku mukino wa Musanze FC bigaragara ko yababaye