Abakinnyi bAmavubi bageze mu mwiherero biteg... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'ubwo hasigaye gukinwa imikino ibiri yo mu matsinda, u Rwaanda rwamaze gutakaza amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho mu gushaka itike y'igikombe cy'Isi cya 2022, nyuma yo kwitwara nabi mu mikino ine iheruka gukinwa, aho batsinzwe itatu banganya umwe.

Mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino ya nyuma muri uru rugendo rwo gushaka itike y'igikombe cy'Isi, abakinnyi b'Amavubi bahamagawe muri iki cyumweru bageze mu mwiherero kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Ugushyingo.

Abitabiriye uyu mwiherero uri kubera kuri Sainte Famille Hotel ni abakina imbere muri Shampiyona y'u Rwanda barimo abo muri AS Kigali, Rayon Sports, APR FC, Police FC, Gasogi United na Kiyovu Sports bitabajwe n'umutoza Mashami Vincent.

Biteganyijwe ko abakina hanze y'u Rwanda bazagera i Kigali mu cyumweru gitaha nyuma yo gukinira amakipe yabo mu mpera z'iki cyumweru.

Rwanda ruzabanza kwakira Mali tariki ya 11 Ugushyingo mu mukino uzabera i Nyamirambo saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba, mu gihe nyuma y'iminsi itatu, Amavubi izaba iri muri Kenya, mu mukino w'umunsi w'amatsinda.

Itsinda E riyobowe na Mali ifite amanota 10, Uganda ikagari 8, u Rwanda rufite inota rimwe mu mikino ine imaze gukinwa, kimwe na Kenya ifite amanota abiri, ibi bihugu byombi bizakina ntacyo bihatanira.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wa Police FC ari mu basesekaye mu mwiherero w'Amavubi

Umunyezamu wa AS Kigali Ntwari Fiacre

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yitabiriye umwiherero w'Amavubi

Nsanzimfura Keddy wa APR FC yitabiriye umwiherero w'Amavubi

Ndayishimiye Antoine Dominique wa Police FC yagarutse mu Amavubi

Rukundo Dennis wa AS Kiagali

Danny Usengimana wa Police FC

Kapiteni wa Police FC Nshuti Savio Dominique

Rutanga Eric ukinira Police FC 

Myugariro wa Kiyovu Sport Serumogo Ally



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111156/abakinnyi-bamavubi-bageze-mu-mwiherero-bitegura-mali-na-kenya-amafoto-111156.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)