Bamwe mu bakobwa baganiriye na IGIHE, bavuze ko bakigorwa no kubona amafaranga yo kugura ‘cotex’ bitewe n’uko ipaki imwe iri kugurishwa 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo.
Bahamya ko mbere ipaki ya cotex bayiguraga 700 Frw ariko ubu bari kuyigura 1000 Frw mu gihe bizwi neza ko ibi bikoresho bitagisora.
Uwamahoro Liliane wo mu Murenge wa Gtsata yagize ati “Nimudukorere ubuvugizi kuko kuva bavuga ngo cotex ntizisora, ibiciro biracyari bya bindi hari n’aho usanga zigura 1000 Frw cyangwa ari hejuru yayo kandi tuzi neza ko zasorewe imisoro.”
Mukandori Immaculée ufite abana batanu barimo bane b’abakobwa, nawe yemeza ko agorwa cyane no kubonera abakobwa be Cotex.
Ati “Wenda badufashije bakazishyira nko kuri 700 Frw cyangwa 800 Frw ariko ntibigere kuri 1000 Frw byadufasha. Uzi uburyo kugira ngo abana banjye bose nzibabonere bingora, nonese waba ufite abana batanu bakeneye kurya ukanababonera n’amafaranga ya cotex.”
Uwera Clementine yavuze ko kuva Cotex zasonerwa gusora nta mpinduka babona. Ati “Njye mbona ntacyahindutse ahubwo hari n’aho bazamura ibiciro byazo, numva badufasha kuko zidasora tukajya tuzibonera no ku mafaranga 500 Frw kubera ko zinjira gihugu nta misoro zitanze.”
Umucuruzi ukorera ku Mashyirahamwe Nyabugogo, utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye IGIHE ko impamvu ibiciro bya cotex bitagabanuka biterwa n’abo baziranguraho.
Ati “Natwe mudukoreye ubuvugizi byadufasha kuko ujya nka hariya mu Mujyi aho turangurira umucuruzi akakubwira igiciro cyazo ariko ntabe aricyo ashyira kuri fagitire, ahubwo agashyira ikiri hasi y’amafaranga mwemeranyije noneho nawe wagera aho ukorera ugashyiraho igiciro wifuza kugira ngo wunguke.”
Yakomeje avuga ko aba bacuruzi iyo umuntu yanze kwemera ibyo bamubwiye banga kuzimuha, anaboneraho gusaba Leta kubakurikirana kuko aribo batuma ibiciriro by’ibikoresho bitandukanye birimo na cotex bikomeza guhenda.
Aba bakobwa n’abagore bakomeje gusaba ko ibiciro vya cotex bigabanuka mu gihe hashize imyaka ibiri hafashwe umwanzuro w’uko bitazongera gusoreshwa.
source : https://ift.tt/3Hwkzhn