Iyi buruse yitezweho kugabanyiriza ababyeyi umutwaro bari bafite wo kwishyurira abana amashuri, kubagurira impuzankano, ibitabo n’amafaranga y’urugendo.
Impamvu nyamukuru yo gushyiraho gahunda ya buruse ni uko Skol igamije kubakira ubushobozi urubyiruko rw’u Rwanda by’umwihariko abana b’abakozi bayo binyuze mu kugira uruhare mu burezi.
Ibisabwa kugira ngo umukozi wa Skol Brewery yemererwe inguzanyo y’umwana we ni uko agaragaza icyemezo cy’uko umwana we yandikishijwe mu ishuri runaka ryo mu Rwanda ariko ritari mpuzamahanga, ndetse no kugaragaza urupapuro ruriho ibyo umunyeshuri asabwa ku ishuri.
Abakozi babyifuza bashobora kuzuza inyandiko y’ubusabe bwabo bukazasuzumwa nyuma buruse zigatangwa hagendewe ku bujuje ibisabwa.
Imwe mu ntego za Skol Brewery ni uguteza imbere imibereho myiza y’abakozi bayo n’imiryango muri rusange kandi bizeye ko iyi gahunda ya buruse izabafasha mu kubigeraho.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa mbere, Skol Brewery yazatangirana no kwishyurira nibura abana 50 mu mashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyingiro.
source : https://ift.tt/3nMyqII