Ku wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo nibwo Umunya-Nigeria Adekunle Gold yataramiye Abanyarwanda, ubu noneho abakunzi b' ibitaramo mu Rwanda bagiye gutaramirwa n' icyamamare Koffi Olomide.
Ikinyamakuru Igihe.com cyatangaje ko uyu umuhanzi uri mu bayoboye umuziki muri Africa, biteganyijwe ko ashobora kuza gutaramira i Kigali mu ntangiro z'Ukuboza.
Gusa nta byinshi biratangazwa kuri iki gitaramo, abari kugutegura bakomeje kugirana ibiganiro na Koffi Olomide icyakora ngo icyizere ni cyose ko ashobora kuza, nk' uko ikinyamakuru Igihe gikomeza kibitangaza.
Ibiganiro bikomeje kugenda neza bivugwa ko uyu muhanzi yazataramira i Kigali mu ntangiriro za Ukuboza 2021.
Koffi Olomide aramutse aje gutaramira abaturarwanda, byaba ari nko kuva mu bwiza binjira mu bundi kuko mu mpera z'icyumweru gishize i Kigali habereye ibitaramo bibiri byombi byasendereje ibyishimo ababyitabiriye.
Muri Kigali Arena umuhanzi Bruce Melodie wizihizaga imyaka 10 amaze muri muzika, yataramiye abanyakigali bishyira cyera naho kuri Canal Olympia i Rebero umuhanzi w'Umunya-Nigeria, Adekunle Gold na we yasusurukije abatari bacye bitabiriye igitaramo cye barimo Ange Ingabire Kagame.
Koffi Olomide yaherukaga gutaramira mu Rwanda mu mpera z'umwaka wa 2016 muri Kigali Convention Center mu gitaramo cya Kigali Count Down Events.
Mbere yaho Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2009, icyo gihe yaririmbiye kuri Stade Amahoro, yari yatumiwe na sosiyete y'itumanaho yitwaga Rwandatel.