Ni mu muhango wabaye ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021 ubera kuri City Innovation Center kuri IPRC Kicukiro muri Kigali. Witabiriwe n'abafite aho bahuriye n'inganda ndangamuco, bahuriza ku kuvuga ko uru rubuga ruje kuruhura imvune abanditsi ba filime bahuraga nazo.
Uru rubuga rwiswe 'Vugafrica.rw' rufite ibice bitatu by'ingenzi. Icya mbere ni 'Database' y'abanditsi ku buryo ushaka umwandikira inkuru yajya avugana nawe hanyuma akamuha akazi. Igice cya kabiri ni icyo kugurishirizaho inkuru [Script] naho igice cya Gatatu ni icyo gufasha abanditsi batabonaga abandi babafasha mu kunononsora neza filime zabo.
Sisiteme (System) y'uru rubuga yakozwe na Hapa Media, hanyuma umusore witwa Murwanashyaka Leonard aba ari we urwubaka kugeza rurangiye.
Kamasoni Alice, wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango akaba ashinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco, yavuze ko bishimiye uburyo uru rubuga rugiye guteza imbere abanditsi, by'umwihariko urubyiruko.
Avuga ko nk'inteko y'umuco bitegiye gukomeza gushyigikira abari mu inganda ndangamuco. Ndetse ko bagiye gushimira abanyarwanda batatu baherutse guhesha ishema u Rwanda mu iserukiramuco rya Fespaco ryabereye muri Burkina Faso.
Ati 'Turashimira mwese mubarizwa muri iri huriro intambwe mugezeho mukubaka uruganda rwa cinema. Twebwe nk'inteko y'umuco tubijeje ubufatanye burambye. Aho muzifuza inama turahari.'
Kamasoni yashimye abahanzi uburyo bitwaye muri iki gihe cya Covid-19. Avuga ko iki cyorezo cyasize amasomo, harimo no gukoresha ikoranabuhanga cyane
Aaron Niyitunga Umuyobozi w'Urubuga Vugafrica, yavuze ko batekereje gushyiraho uru rubuga nyuma yo kubona uburyo abanditsi ba filime bavunika ariko imvune zabo ntizibahawe agaciro. Â Avuga ko atari mu Rwanda, ahubwo muri Afurika yose.
Ati 'Ni igitekerezo cyaje kubera ko twasangaga cyane nko mu gihugu turimo ugasanga abanditsi bakora akazi ko kwandika gusa bidashobora kubatunga kubera ko bakiri kwishakisha [â¦]'
'Ariko tutirengagije ko hari abandika bandika gusa, ariko kugira ngo azahure na Producer ugasanga biragoye. Niyo mpamvu hatekerejwe uburyo bwa korerwa kuri murandasi kugira ngo buri wese abashe kubigeraho. Ni igitekerezo nagize mu buryo bwo kuremera akazi abanditsi batunzwe nabyo kuko nanjye ndiwe nzi imvune duhura nazo.'
Uyu muyobozi avuga ko umwanditsi wa filime ari we uzajya ugena amafaranga inkuru ye izagurwa, hanyuma hagira uyigura akagira ayo atwara andi agahabwa ba nyiri uru rubuga. Byose, ariko ngo bizajya bikorwa mu bwumvikane.
Vugafrica.rw, ni imwe mu mishinga 23 yahawe inkunga y'ingoboka ya miliyoni 300 Frw na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco na Imbuto Foundation babinyujije muri ArtRwanda-Ubuhanzi.
Yari muri gahunda yari igamije kuzahura Icyiciro cy'Inganda Ndangamuco'. Yatangijwe yitezweho gutanga ibisubizo bizafasha abahanzi mu guhangana n'ingaruka bafite muri ibi bihe bikomeye by'iki cyorezo.
Imishinga yamuritswe mu gihe cy'iminsi ibiri yiganjemo ijyanye no kwifashisha ikoranabuhanga mu gufasha abahanzi kugeza ibikorwa byabo ku isoko ryagutse.
Kanda hano ubashe kugera ku rubuga Vugafrica.rw
Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo bushingiye ku muco n'ubuhanzi mberajisho mu Inteko y'Umuco, Kamasoni Alice yashimye Vugafrica Initiative yatangije uru rubuga, avuga ko ntakabuza ruzateza imbere abanditsi ba filime
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron yavuze ko Vugafrica.rw ije guhuza abanditsi ba filime na ba Producer ba filime
Mazimpaka Kennedy, umwe mu basaza bamaze igihe kinini mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda by'umwihariko muri Cinema, yamaze gufunguza konti kuri Vugafrica.rw, ndetse hari aho ukanda ugahita ubona byinshi kuri we
Umuyobozi wa Ishusho Arts, Mucyo Jackson itegura ibihembo Rwanda International Movie Awards agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo abanditsi ba filime bo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bungukire mu byo bakora
Mbera Amir, wari umusangiza w'amagambo akaba inzobere mu Inganda Ndangamuco agaragaza ko uru rubuga ruzaba ikiraro ku ikomera ry'uruganda rwa cinema mu Rwanda
Murwanashyaka Leonard ni we wahanze urubuga vugafrica.rw- Yarusobanuraga agaragaza neza buri nzira izanyurwa na Producer ndetse n'undi wese uzashaka gushyira inkuru ye kuri uru rubuga
Umuyobozi w'Ihuriro ry'Abanditsi ba filime mu Rwanda RSU (Rwanda Screenwriters, Niyomwungeri Aaron na Murwanashyaka Leonard wahanze urubuga vugafrica.rw
Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa ishusho Arts, Mucyo Jackson, Umuyobozi w'urubuga Vugafrica.rw, Aaron Niyomwungeri, Murwanashyaka Leonard wahanze uru rubuga ndetse na Mazimpaka KennedyÂ