Abantu bibye ibyapa byo ku muhanda bacakiwe na Polisi y' u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi y' u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyabihu , kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ugushyingo yafashe abantu babiri bakekwaho kwiba ibyaba byo ku muhanda.

Abafashwe na Polisi ni Niyigena Florent ufite imyaka 27 y' amavuko ndetse na Nkundabagenzi Jean Damascene ufite imyaka 36 y' amavuko bafatiwe mu Mudugudu wa Mubuga , Akagari ka Gakoro , Umurenge wa Rugera wo mu Karere ka Nyabihu nk' uko Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha aya makuru rwabitangaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyapa bibye babishinguje ku kiraro gihuza Akarere ka Nyabihu n'Akarere ka Gakenke.

Yagize ati' Umuturage wo mu Mudugudu wa Gakoro nyuma yo kubona ibyapa bine byashingujwe yahise acyeka uwitwa Nkundabagenzi atanga amakuru, hahise  hategurwa igikorwa cyo kumufata. Abapolisi bagiye iwe basanga koko ,mu nzu harimo ibyapa bine byabaga ku kiraro. Bibiri bigaragaza ko imbere hari ikiraro, ibindi bibiri  bigaragaza uburemere bw'ibintu bigomba kunyuzwa kuri icyo kiraro (Kutarenza toni 30).'

Nkundabagenzi amaze gufatwa yavuze ko ibyo byapa byazanywe n'uwitwa Niyigena Florent mu ijoro amusaba kubimubikira amusezeranya kuzamuhemba amafaranga y'u Rwanda ibihumbi Bitanu. Niyigena nawe yahise afatwa nawe yemera ko ibyo byuma bagombaga kuza kubigurisha abantu bagura ibyuma bishaje (Inyuma).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru agaya bariya bagiye kwiba biriya byuma. Yibukije abaturage ko buri muntu afite inshingano zo kurinda ibikorwa remezo Leta igenda ibegereza.

Nk' uko urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha iyi nkuru rukomeza rubivuga ngo abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Rugera kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw'inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw'amazi n'inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by'itumanaho cyangwa by'ingufu z'amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n'urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y'umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko igihano kikuba Kabiri iyo kwiba byakozwe nijoro bigakorwa n'abantu barenze umwe.



Source : https://impanuro.rw/2021/11/20/abantu-bibye-ibyapa-byo-ku-muhanda-bacakiwe-na-polisi-y-u-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)