Abantu binjizaga mu Rwanda ibintu bitemewe bafashwe na Polisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu ku bufatanye n' izindi nzego z' umutekano bafashwe abantu binjizaga mu Rwanda magendu y' imyenda ya caguwa amabalo15.

Urubuga rwa Polisi y' u Rwanda dukesha ino nkuru ruvuga ko abafashwe ari Turikumwenimana Alphonse w'imyaka 32, Habimana w'imyaka 37 na Umugwaneza Pascaline w'imyaka 25 barimo kwinjiza mu Rwanda magendu y' imyenda  ya caguwa amabalo 15.

Uru rubuga rukomeza ruvuga ko abafashwe bafatiwe Umudugudu wa Kivu, Akagari ka Nego, Umurenge wa Gisenyi wo mu Karere ka Rubavu, ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ugushyingo ahagana ku isaa cyenda zamanywa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonavanture Twizera Karekezi  yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zari mu kazi k'irondo rya nijoro (Night Patrol) saa cyenda z'ijoro babona abantu barimo gutunda ibintu  babyinjiza mu rugo ruri muri uriya mudugudu wa Kivu.  Nyuma babonye muri urwo rugo haje imodoka irimo n'abantu bafatwa gutyo.

CIP Karekezi yagize ati' Abashinzwe umutekano bakomeje kubona abantu batunda imifuka bayijyana mu gipangu, nyuma haje kuza imodoka ijya muri icyo gipangu muri iryo joro barakurikira basanga  igipangu kirinzwe n'umuzamu witwa Turikumwenimana Alphonse. Imodoka yari itwawe na Habimana, ako kanya hahise haza n'uwitwa Umugwaneza Pascaline 25, gusa abatundaga iyo myenda bo ntibashoboye gufatwa bahise bacika.'

Umuzamu Turikumwenimana avuga ko yari yemerewe amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 20 kugira ngo abike mu gipangu  iyo magendu ya caguwa , ariko akavuga ko atibuka neza amazina y'umuntu wari kumuhemba ndetse ngo ntazi nyiri imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yongeye gukangurira abantu kwirinda kujya mu bucuruzi bwa magendu n'ubundi bucuruzi butemewe n'amategeko.

Ati' Duhora dukangurira abantu gukora ubucuruzi bwemewe n'amategeko  mu rwego rwo kwirinda ibihano, bariya bantu, Habimana na Umugwaneza Pascaline barahakana ko iriya myenda batayizi ariko ntibasobanura uko bahuriye muri ruriya rugo mu gicuku cya saa cyenda. Nyamara bahaje nyuma y'iminota mikeye  iriya myenda igejejwe muri ruriya rugo.'

Bariya bantu uko ari Batatu bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza. Ni mugihe iriya myenda  n'imodoka byajyanwe mu bubiko bw'ikigo cy'Igihugu gishinzwe imisoro n'amahoro(RRA).



Source : https://impanuro.rw/2021/11/14/abantu-binjizaga-mu-rwanda-ibintu-bitemewe-bafashwe-na-polisi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)