Abanyamakuru basabwe umusanzu mu kumvisha ababyeyi akamaro ko gukina n’abana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Kina Rwanda ugamije guteza imbere imibereho myiza n’iterambere binyuze mu kongerera abana ubushobozi hifashishijwe imikino itandukanye.

Amahugurwa yibanze ku gusobanurira abanyamakuru akamaro gukina bigira mu gufasha abana kwiga byinshi bakiri bato, ibyitwa “Learning through Play” mu rurimi rw’Icyongereza.

Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho no guha abanyamakuru urugero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana ndetse bigafasha n’ababyeyi n’abandi barera abana kugira uruhare mu mikino abana bakina.

Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

Ati “Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw’abana, kandi mu gukorana n’itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.”

Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by’ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati “Mu rugendo rw’imikurire y’abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk’ababyeyi ndetse n’abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by’ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n’ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera”.

Umuyobozi w’ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n’umwana bikozwe n’umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

Ati “Iyo ababyeyi bakinnye n’abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n’abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.”

Aya mahugurwa yibanze ku kubaka ubushobozi bw’abanyamakuru mu gutegura inkuru zafasha ubu bukangurambaga bwa Kina Rwanda. Abitabiriye amahugurwa kandi bagize igihe cyo kujya mu matsinda, bafatanya kumva ndetse no gukora imyitozo y’uko mu minsi iri imbere bazajya bategura inkuru zibanda ku kamaro ko gukina.

Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana.

Ati “Ndishimye cyane kandi ni iby’agaciro kuba abanyamakuru bahuguwe. Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk’itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.”

Muri aya mahugurwa abanyamakuru barenga 30 baturutse mu bitangaza makuru bitandukanye birimo radiyo, televisiyo, vlog, blog, ndetse n’ibitangazamakuru bikorera ku mbuga nkoranyambaga.

Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato kandi abaha n’umwanya wo gukina imikino irimo Jenga, Saye, biye, ikibariko n’indi.

Arthur Nkusi usanzwe ari n’umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n’abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Rwanda Media Commission (RMC), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n’abana
Abanyamakuru beretswe uburyo umubyeyi ashobora kwifashisha imikino isanzwe imenyerewe mu gukangura ubwenge bw'umwana
Abanyamakuru bagize uruhare mu mikino itandukanye ifasha abana kunguka ubumenyi
Amahugurwa yafashije abanyamakuru kumva uko gukina bigira akamaro mu myigire y’abana bakiri bato
Binyuze mu makuru y’ingenzi ndetse n’imyitozo, aya mahugurwa yateguwe mu buryo buha abayitabiriye umwanya wo kwinjira ndetse no kumva neza ingingo zibanzweho
Abanyamakuru bahawe ingero rw’inkuru bashobora gukora zigafasha ababakurikira kumva akamaro gukina bigira mu buzima bw’umwana



source : https://ift.tt/3wHoSla
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)