Abanyamakuru biyemeje gushishikariza ababyeyi kwifashisha imikino bakarishya ubwenge bw'abana babo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyamakuru barenga 30 bo mu Bitangazamakuru bitandukaye bikorera mu Rwanda, bahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ugushyinga 2021 aho beretswe imikino ishobora kwifashishwa n'ababyeyi mu gukangura ubwenge bw'abana babo.

Abanyamakuru nk'abantu bafite ijambo rigera kure, bahawe amahugurwa kugira ngo bashishikarize ababyeyi gukoresha buriya buryo bifashishije imikino irimo n'iyagiye imenyekana mu bihe byo hambere na Patayari, saye, gukina amagorori, ndetse n'umupira wa karere.

Umunyabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC/Rwanda Media Commission), Emmanuel Mugisha yashimiye amahugurwa yahawe abanyamakuru, avuga ko bizatuma batanga umusanzu ukomeye mu kwigisha ababyeyi gukina n'abana.

Ati 'Reka dukoreshe ububasha itangazamakuru rifite kandi dukorere hamwe nk'itsinda kugira ngo duhindure sosiyete binyuze mu buryo twigisha abana. Itangazamakuru rifite ububasha bwo gukora abantu ku mutima ndetse no guhindura ubuzima bwabo.'

Abanyamakuru kandi beretswe uko bagira uruhare muri ibi bikorwa haba mu nkuru bakora ndetse no mu biganiro bakora aho banibukijwe akamaro k'umubyeyi mu kwita ku burere n'uburezi by'umwana we.

Umwe mu batoza ba Kina Rwanda, Arthur Nkusi usanzwe ari n'umunyamakuru, yavuze ko bahisemo gukorana n'abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu guhugura sosiyete.

Ati 'Intego ya Kina Rwanda ni ukwagura ubukangurambaga bugaragaza akamaro gukina bigira mu buzima bw'abana, kandi mu gukorana n'itangazamakuru twizera ko abanyamakuru hari umusanzu munini batanga mu kugeza ubu bukangurambaga hose mu gihugu.'

Ushinzwe Uburezi bufite ireme muri UNICEF Rwanda, Yonah Nyundo yavuze ko hari ibintu by'ingenzi umwana aba akeneye mu mikurire ye kugira ngo bimufashe kuvumbura ubundi bumenyi.

Yavuze ko kutabikorera umwana ari ukumudindiza cyane. Ati 'Mu rugendo rw'imikurire y'abana hari intambwe tutakwifuza ko basimbuka. Ni inshingano zacu nk'ababyeyi ndetse n'abarimu kwifashisha imikino kugira ngo tworohereze abana kumenya bimwe mu bintu by'ibanze nko gusoma no kubara kuko ari byo bizabafasha kwiga n'ibindi byinshi mu buzima bwabo. Kwifashisha imikino mu myigishirize bisanga abana aho bari, bikabajyana aho bagomba kugera'.

Umuyobozi w'ikigo Inspire, Educate and Empower (IEE), Rwanda, Emmanuel Murenzi yavuze ko gukina n'umwana bikozwe n'umubyeyi ari ikintu gikomeye cyane.

Ati 'Iyo ababyeyi bakinnye n'abana, abana barushaho kuryoherwa kandi bakiga byinshi. Ibi kandi bifasha ababyeyi kurushaho gusabana n'abana kandi bakamenya uko buri wese ateye.'

Abanyamakuru bahuguwe na bo bavuze ko binjiye mu ngamba ku buryo bagiye kwibutsa uruhare rw'ababyeyi mu gukangura ubwenge bw'abana babo bakoresheje imikino kuko uretse kubi bikarishya ubwenge bw'abana binatuma urukundo hagati y'umubyeyi n'umwana rurushaho kwiyongera.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abanyamakuru-biyemeje-gushishikariza-ababyeyi-kwifashisha-imikino-bakarishya-ubwenge-bw-abana-babo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)