Itsinda ry’abashoramari bikorera 17 bo muri Angola bari mu Rwanda mu rugendo rugamije kurwigiraho no gushaka amahirwe y’ishoramari ashobora kuba ahari kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo by’ishoramari bigamije guhindura Afurika iteye imbere.
Umuyobozi uhagarariye Urwego rw’Abikorera muri Angola, Isabel E. Soares da Cruz, yavuze ko nyuma yo kwerekwa amahirwe ari mu Rwanda, abona abashoramari baturutse mu gihugu cye bagiye gushora imari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ubucuruzi bw’amafi, ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere inganda.
Yagize ati “Turifuza guhindura imitekerereze y’abanyafurika bumva ko bidashoboka kuko tuzi neza ko bashobora gukora ibyiza byinshi bafatanyije. Kuri twe twishimiye gukorana n’abanyarwanda cyane ko Paul Kagame ari gukora ibikorwa by’intageraranwa. Twe tumubona nk’umuntu uri gukora ikintu kigamije guhindura imyumvire y’Abanyafurika.”
Yakomeje ati “Abanyangola turifuza gushora mu buhinzi ndetse n’ubworozi bw’amafi, twamaze kumenya ko u Rwanda rutumiza amafi mu Bushinwa, twumvise bigoye cyane kandi natwe muri Angola dufite amafi menshi. Twizeye ko dufatanyije twakora byinshi byiza. Reka dutegereze gusinya ayo masezerano y’ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi bw’amafi.”
Isabel E. Soares yagaragaje ko abashoramari bo mu Rwanda na bo bashobora gushora imari mu gihugu cye hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’ubwikorezi na serivisi.
Ambasaderi wa Angola mu Rwanda, Eduardo Filomeno Barber Leiro Octavio, yavuze ko ari iby’agaciro kwakira abashoramari bavuye muri Angola basura u Rwanda mu rugendo rugamije gusangira ubumenyi n’abagenzi babo b’Abanyarwanda no kurebera hamwe uko ibintu mu ishoramari bishobora gukorwa.
Yongeye kugaragaza ko umubano w’u Rwanda na Angola uhagaze neza cyane ko ibihugu byombi bikomeje gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aheruka muri Angola muri Mata uyu mwaka anaganira na Perezida wa Angola João Lourenço, mbere yo kwitabira inama ya kabiri ya ‘ICGLR Mini-Summit’, yigaga kuri politiki n’uko umutekano uhagaze muri Centrafrique.
Ku rundi ruhande ariko João Lourenço na we aheruka mu Rwanda muri Gashyantare 2020 ubwo yari yitabiriye Inama yahuzaga abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda igamije gukemura ibibazo by’umwuka mubi wari uri hagati yabyo n’ubwo ntacyo ibyo biganiro byagezeho ku birebana no gufungura imipaka.
Yagaragaje ko mu rwego rwo guhaza Isoko Rusange rya Afurika, bikwiye ko aba bashoramari baharanira kongera ibyohererezwa mu mahanga, kunoza imitangire ya serivisi, guteza imbere ishoramari, ku nyungu z’ibihugu byombi.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Ishoramari mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Philip Lucky, yagaragaje ko kugeza ubu hari amahirwe menshi y’ishoramari mu Rwanda ku buryo aba bashoramari byaborohera kurugana.
Yagize ati “Ni abantu bavuye mu nzego z’abikorera muri Angola, baje kureba amahirwe ahari ndetse no gutsura umubano hagati y’abikorera b’ibihugu byombi. Amahirwe twaberetse ni ajyanye n’inganda kandi twaberetse amahirwe dufite mu gihugu mu rwego rwo kongera umusaruro mu byo dukora no kuzana inganda nshyashya kandi twabonye ko bafite ubwo bushake bwo kuza gushora imari.’’
Mu yandi mahirwe yeretswe aba bashoramari bo muri Angola harimo ibijyanye no gukora ibikoresho by’ubwubatsi cyane ko biri no mu bitumizwa mu mahanga ku bwinshi, guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi no gutunganya umusaruro ubikomokaho n’ibindi.
Philip yavuze ko kandi kuba ibihugu biri gushaka amahirwe y’ishoramari aboneka mu Rwanda bisobanuye byinshi birimo kuba igihugu gitekanye cyakorerwamo ishoramari, korohereza abashoramari ndetse n’uburyo babona inzego z’abikorera mu Rwanda zifite ubushake bwo gukorana n’abagamije gutangiza ishoramari rihamye.
Yagaragaje ko hari amahirwe menshi y’ishoramari ku banyamahanga mu nzego zinyuranye cyane ko hagiye hari n’imishinga itandukanye igamije guteza imbere abaturage yiganjemo igamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ibikorerwa mu nganda.
Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Eric Gishoma, yavuze ko kugeza ubu abashoramari bo mu Rwanda bakorera muri Angola ari bake ariko ko ubu noneho biteguye kwiyongera.
U Rwanda na Angola biritegura gusinyana amasezerano asaga 13 y’imikoranire azafasha mu nzego zinyuranye zigamije iterambere.
source : https://ift.tt/3DIDSSF