Abanyarwanda 43 birukanywe muri Uganda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki 17 Ugushyingo 2021, ni bwo aba Banyarwanda bakiriwe ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Barimo abagabo 25, abagore barindwi n’abana 11. Bari bafungiye muri Gereza zitandukanye zo muri Uganda.

Bamwe muri aba Banyarwanda babwiye RBA ko bafashwe bakuwe mu modoka zari zibajyanye mu Rwanda, ariko bafungwa bazizwa ko nta byangombwa bya Uganda bafite.

Mu gihe bamaze, ahantu bafungiwe ngo bakorewe ibikorwa bitandukanye bigamije kubababaza. Bavuze ko aho bari bafungiwe imfungwa zindi z’Abagande zabakaga amafaranga, abatayatanze bagakorerwa iyicarubozo.

Mu Ukwakira 2021, u Rwanda rwakiriye abandi baturage barwo 47 Uganda yirukanye ibashinja kuba bari ku butaka bwayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mbere y’uko ibi biba, Uganda yari yataye muri yombi Abanyarwanda babiri ibashinja kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe bari basanzwe bafite ibyangombwa bibibemerera nk’abanyeshuri ba Kaminuza.

Ibihumbi by’Abanyarwanda bamaze kwirukanwa muri Uganda mu myaka ine ishize, abo ni abagize amahirwe ntibafungwe bitwa intasi cyangwa ngo bakorerwe iyicarubozo.

Kuva umwuka mubi watangira hagati y’ibihugu byombi, u Rwanda rwakunze kugaragariza Uganda ko abaturage barwo bahohoterwa, gusa nta kintu na kimwe cyigeze gikorwa kuri izo mpungenge.

Abanyarwanda benshi bamaze kwirukanwa muri Uganda bakajugunywa ku mupaka uhuza ibihugu byombi. Benshi muri bo babanza gukorerwa iyicarubozo ribabaza umubiri n’umutima akenshi bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda ndetse ntibagezwa imbere y’ubutabera ngo baburanishwe.

U Rwanda rwo rushinja Uganda ko ishyigikira imitwe y’iterabwoba igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa.

Aba Banyarwanda uko ari 43 birukanywe muri Uganda



source : https://ift.tt/321wl35
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)