Abapolisi bashya 2319 basoje amasomo abinjiza mu mwuga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi basoje icyiciro cya 17 bagizwe n'ab'igitsina gabo 1,869 n'aho ab'igitsina gore bakaba ari 450. aya mahugurwa bari bayamazemo amezi cumi n'abiri.

Mu gihe bamaze bahugurwa, bahawe inyigisho zitandukanye zigizwe n'imirimo ya Polisi y'u Rwanda, gukoresha intwaro, kubungabunga umutekano mu gihugu no mu mahanga, ibikorwa bya polisi, ikoranabuhanga mu iperereza, amategeko, ubufatanye bwa polisi n'abaturage, ubutabazi bw'ibanze, imyitozo ngororamubiri, ibiganiro ndetse n'andi masomo atandukanye y'ingirakamaro mu mirimo ya polisi y'igihugu.

Umuyobozi w'ishuri rya Polisi y'u Rwanda riherereye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Gishari (PTS-Gishari), Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yashimiye Perezida wa Repubulika uhora aha icyerekezo Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda n'amashuri akabona aho ashingira akora gahunda z'ibikorwa biganisha kuri icyo cyerekezo.

Yakomeje agira ati: "Ndashimira Minisiteri y'Ubutabera k'ubufasha bwose igeza k'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda kandi ndashimira ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda buha agaciro gakomeye imyitozo n'amahugurwa bityo iri shuri rikongererwa ubushobozi burimo ibikoresho no kongerera ubumenyi abarimu."

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Emmanuel Ugirashebuja

Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa Nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye aba bapolisi bashya kuzirikana inshingano zabo zo kurinda umutekano w'abaturage n'ibyabo, bakumira ibikorwa byose byabangamira uwo mutekano.

Yagize ati: "Ubumenyi bw'ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n'abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y'u Rwanda."

Minisitiri w'Ubutabera, Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze kandi ko mu ri uru rugamba buri mupolisi agomba kumva ko ari inshingano imureba.

Yagize ati: "Ibi ntibyagerwaho rero, hatabayeho imikoranire myiza hagati ya Polisi n'abaturage. Bapolisi mushoje amahugurwa uyu munsi, ndabashimira ubwitange n'umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze."

Minisitiri Dr. Ugirashebuja Emmanuel muri uyu muhango usoza amahugurwa y'abapolisi bato yavuze ko werekana ubushake bwa Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda bwo kubaka igipolisi cy'umwuga.



Source : https://imirasire.com/?Abapolisi-bashya-2319-basoje-amasomo-abinjiza-mu-mwuga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)