Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abarangije amasomo y'ibanze y'ubugenzacyaha gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi bagiyemo kandi bakirinda ruswa n'icyenewabo.
 Ibi Minisitiri Dr Ugirashebuja yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze y'abagenzacyaha no kwakira indahiro z'abagenzacyaha bashya icyiciro cya kane mu Karere ka Musanze
Mu ijambo rye Dr. Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko kuba aya mahugurwa aojwe bigaragaza umuhate wo kubaka urwego ry'bugenzacyaha.
Ati 'Iki gikorwa cy'uyu munsi kiri mu bitugaragariza ubushake n'umuhate wo gufatanya kubaka uru rwego hamwe n'izindi nzego mufatanya, cyane cyane Polisi y'Igihugu, kuko ariyo yafashije RIB gutegura no gutanga aya mahugurwa, ndetse ntibagiwe n'abandi bafatanyabikorwa.'
Minisitiri w'ubutabera akaba n'intumwa nkuru ya Leta Dr Ugirashebuja Emmanuel, yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza akazi barushaho gutanga ubutabera.
Ati 'Ndabashishikariza gukoresha ubumenyi mwahawe, mwifashishije ikoranabuhanga, kugira ngo murusheho gutahura ibyaha, kubikumira no kubigenza binyuze muri IECMS, kuko iri mu byihutisha serivisi cyane cyane iyo gutanga ubutabera.'
Minisitiri Dr Ugirashebuja yasoje yibutsa abarangije aya masomo kwirindakwirinda ibisitaza cyane cyane ruswa n'ibyaba bifitanye isano nayo ndetse mukirinda n'icyenewabo.
Aya masomo yahawe abanyeshuri 133, barimo ab'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha 99, abo mu Ngabo z'Igihugu 5, abo muri Polisi 24 ndetse n'abo mu rwego rwa NISS 5.
Abagenzacyaha bashya 97 nibo barahiye.
The post Abarangije amasomo y'ubugenzacyaha basabwe kwirinda ruswa n'icyenewabo appeared first on Flash Radio TV.