Abarimu basanga bagomba kugira uruhare runini mu iterambere ryabo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro EdTech Monday ku bufatanye na Mastercard Foundation kirebana no kongerera ubushobozi abarimu mu bijyanye n'imiyoborere no guhanga udushya, cyatambutse kuri KT Radio tariki 01 Ugushyingo 2021, abarimu bagaragaje ko ari bo ba mbere bafite urufunguzo rwo kwiteza imbere.

Justine Imanishimwe avuga ko kugira ngo umwarimu abashe kwigisha neza n'abanyeshuri bazamuke neza bisaba ko ahugurwa kandi agategura akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo amenye amakuru agezweho.

Avuga ko uburezi bugezweho ari uko umwarimu adaha umunyeshuri ubumenyi ahubwo amufasha kubugeraho akanabumuyoboramo nk'uko byagaragaye mu gihe cya ‘Guma mu Rugo', ubwo abana batashoboraga kujya ku ishuri, ariko ikoranabuhanga rigafasha umunyeshuri guhura na mwarimu kandi bakiga nta kintu basimbutse.

Umwarimu kuri FAWE Girls School witwa Callixte Gatera avuga ko kugira ngo umwarimu yunguke ubumenyi, icya mbere ari ubushake ibindi birimo n'ubushobozi bikaza nyuma, avuga ko aho yigisha muri Gashora Girls School icyo yahigiye akihagera ari amahugurwa yahawe ku iterambere.

Agira ati “Hari akamenyero umwarimu akunze kugira ko niba ufite uburambe bw'imyaka 10 azakomeza guha abana ibyo yateguye rimwe muri iyo myaka 10, nyamara ibyo bishobora gutuma umwana yiga nabi, kuko uburezi bugenda buhindura isura.

Damascene Musonera we avuga ko uburyo bwiswe ‘peer learning' ari imwe mu zifasha abarimu guhugurana igihe umwe ari mu ishuri undi yicaye akaba yabasha kumukurikira, hakaba n'uburyo bwo gufashanya gutegura umwana ushobora kujya aho ari ho hose ku Isi akibona mu ishuri.

Agira ati “Umwarimu ashobora kuba afite mudasobwa afite na interineti ariko akeneye ubushobozi bwo kubikoresha kuko ubwo twahuguraga abandi barimu hari abo wasangaga badafite ubushobozi nk'ubwacu kandi bafite ibikoresho”.

Hakenewe ubufatanye bw'ababyeyi n'abarimu kugira ngo umwarimu afashe umunyeshuri

Gatera avuga ko amashuri yo mu cyaro agifite ibibazo bya bamwe mu babyeyi batita ku burere bw'abana babo bakabuharira abarimu gusa, bigatuma umwana ashobora kutita ku masomo agasigara mu ishuri.

Avuga ko hagikenewe ubukangurambaga mu gufasha umwarimu kwigisha umwana kuko usanga hari ubwo umubyeyi atajya anamenya uko umwana we yatashye, nyamara mu mijyi usanga harimo itandukaniro kuko bo banahamagara umwarimu bakamubaza ikibazo umwana afite.

Agira ati “Si ngombwa ko umubyeyi aba yumva ibyo umwana yiga ngo amufashe ahubwo ashobora no kumwibutsa gukora umukoro wo mu rugo, kimwe no kumufasha kwibuka gufata umwanya wo gusubira mu masomo”.

Ku kijyanye no kuba abarimu bagifite ubushobozi buke ku buryo bigoye bamwe ngo bigurire interineti n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga, Imanishimwe avuga ko hakwiye kwifashishwa ibyumba byashyizwe ku mashuri muri (Smart Clasroom), ibyo bikaba bigamije ku kuba umwarimu yakwishakamo ibisubizo kandi akanoza akazi ke ka buri munsi.

Agira ati, “Niba ntegura isomo nzigisha ejo, ndategura isomo niba hari n'aho ntumva nsobanuze mugenzi wanjye ndumva nta kibazo gihari mu kubaza”.

Avuga ko umwarimu nyiri ubwite ari we rufunguzo rwo kwizamura mu bushobozi kuko n'iyo hatangwa ibikenewe, bisaba ko na we ubwe abanza kubishyiramo ubushake kandi Leta ifite ibyo igenda ihindura kugira ngo umwarimu yoroherwe no kuzamura ubushobozi mu guhanga udushya.

Reba hano ikiganiro gikubiyemo ibisobanuro birambuye:




source : https://ift.tt/3CIYdXd
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)