Ibi bihembo byateguwe na Christian Communications byiswe ‘Sion Awards’, bikaba bigenewe abahanzi n’amatsinda akora umuziki uhimbaza Imana mu rwego rwo kuwushyigikira. Bizahabwa ingeri zitandukanye hagendewe ku bakoze cyane kuva mu 2019 kugeza mu 2021.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Ugushyingo 2021, Umuyobozi wa Christian Communications, Nzahoyankuye Nicodeme, yavuze ko aya atari amarushanwa asanzwe, ahubwo ari ishimwe bageneye abatanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.
Yagize ati “Ntituje gukora amarushanwa cyangwa ngo dushyireho guhatana nk’uko umuntu wese yabitekereza, ahubwo tuje gushimira buri mwaka abahanzi, amakorari n’andi matsinda ku bwitange bakorana umurimo wo kuririmba ariko hagomba kugira abahabwa iri shimwe, niyo mpamvu hashyirwaho uburyo bwo guhitamo abazahabwa ibi bihembo.”
Sion Awards izahemba ibyiciro bitandukanye birimo icy’umugabo w’umwaka (Best Male Artist of the year), uyu agomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo enye z’amashusho zasohotse hagati ya 2019 na 2021, amajwi n’amashusho zayo zikozwe neza kandi akoresha imbuga nkoranyambaga.
Hari icyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female artist of the year), ugomba kuba yujuje ibisabwa ku muhanzi w’umugabo. Icyiciro cya Korali y’umwaka (Best Choir of the year) igomba kuba ifite itorero ibarizwamo, ifite indirimbo eshatu z’amashusho zikozwe neza kandi inakoresha imbuga nkoranyambaga.
Hazahembwa kandi umuhanzi ukora injyana ya Hip Hop (Best Hip Hop of the year) ugomba kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo eshatu zikozwe neza kandi akoresha imbuga nkoranyambaga.
Hari icyiciro cy’umuhanzi ukorera umuziki mu muhanga (Best Diaspora of the year), agomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo enye yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikozwe neza, anakoresha imbuga nkoranyambaga.
Hazanahembwa umuhanzi ukorera umuziki mu Ntara (Upcountry artist of the year) ugomba kuba ari umukirisitu, afite indirimbo ebyiri yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikoze neza ziri no ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri korali, hari icyiciro cy’ikorera umuririmo w’Imana mu Ntara (Best Upcountry Choir of the year) igomba kuba ifite itorero ibarizwamo, ifite indirimbo eshatu yasohoye hagati ya 2019 na 2021 kandi zikoze neza.
Abahanzi bakizamuka nabo ntibibagiranye kuko hari igihembo cyabagenewe (Best Artist of the year). Uyu muhanzi agomba kuba ari umukirisitu, afite nibura indirimbo imwe y’amashusho n’amajwi imwe kandi ikoze neza kandi akaba anakoresha imbuga nkoranyambaga.
Hari icyiciro cy’itsinda ry’abaramyi b’umwaka (Best Ministry, Group of the year), aba bagomba kuba bafite idini babarizwamo, bafite indirimbo eshatu zifite amashusho zikozwe neza kandi bakoresha imbuga nkoranyambaga.
Ku ruhande rw’icyiciro cy’indirimbo y’umwaka mu buryo bw’amashusho (Best Video of the year), igomba kuba yanditse neza, ifite ubutumwa bwiza, amashusho ari meza, imyambarire ari myiza, akaba ari amashusho atanga igisobanuro kandi ubutumwa burimo bwubakiye ku Ijambo ry’Imana.
Akarusho gahari ni uko hazabaho ‘Recognition award’ izahabwa abantu bagize uruhare mu guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi byiciro bizahabwa ibihembo bitandukanye, aho mu cyiciro cya Upcoming Artist na Upcountry Artist, bazahembwa ibihumbi 300 Frw, naho mu ibindi byiciro byose bazahabwa ibihumbi 500 Frw no gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amashusho n’amajwi.
Ibihembo bizatangwa n’abaterankunga batandukanye barimo Urwego Bank, Gumaho Shop, Enterprise Urwibutso, Satimax Ltd na Electrical Solution Ltd.
Abategura Sion Awards bateganyije ko kuva tariki ya 25 Ugushyingo kugeza ku ya 23 Ukuboza, hazabaho igikorwa cyo guhitamo abahanzi, na ho tariki ya 9 Mutarama akaba ari umunsi wo guhemba.
Guhitamo bizaca mu matora azakoresha telefoni ndetse no ku rubuga rwa IGIHE. Amajwi y’abatora afite 40% mu gihe akanama nkemurampaka gafite 60%.
source : https://ift.tt/3D0ZAQm