Abasoje amasomo barimo abagabo 1869 n’abagore 450 bakaba bari bayamazemo amezi 12. Bahawe amahugurwa y’ibanze mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibyaha birimo ruswa, ihohotera rishingiye ku gitsina, iterabwoba n’ibihungabanya umutekano wo mu muhanda.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yatangaje ko aya masomo y’ibanze ahabwa abapolisi agaragaza ubushake bwa leta n’ubuyobozi bwa polisi mu kubaka uru rwego no kurufasha kuzuza inshingano zarwo.
Yabasabye gukoresha ubumenyi bahawe birinda icyakwangiza isura y’urwego binjiyemo.
Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bwo gukumira no kurwanya ibyaha mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi, aho muzakorana n’abandi bapolisi bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura nziza ya Polisi y’u Rwanda.”
Yabashimiye ubwitange n’umurava byabaranze mu gihe cyose aya mahugurwa amaze.
Ubuyobozi bwa Polisi bwatangaje ko ugereranyije n’uko aba bapolisi bagaragaje ikinyabupfura nta shiti ko inshingano zabo bazazubahiriza ari na ko bazakomeza guhugurwa mu kazi aho bazaba bari.
Iyi nkuru turacyayikurikirana
source : https://ift.tt/30FarCF