Abasaga 300 basoje amasomo muri AUCA (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umuhango wabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo 2021, ku cyicaro gikuru cy’iyi kaminuza giherereye mu Mujyi wa Kigali i Masoro.

Aba banyeshuri barimo abarangije mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya kaminuza mu mashami atandukanye arimo Ubuzima, Icungamutungo, Ikoranabuhanga, Ibaruramari, Imibare, Uburezi n’andi.

Abanyeshuri basoje amasomo yabo bashimiwe kuba barize mu bihe bigoye bya COVID-19. Ni ibihe byari bigoye kuri bo kubera ko hari aho bize mu buryo bw’ikoranabuhanga batabimenyereye.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye AUCA kubera umusanzu itanga mu burezi bw’u Rwanda, asaba abanyeshuri kuzabyaza umusaruro uburezi bahawe.

Yagize ati “AUCA ni imwe muri kaminuza zitanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda. Ndizera ko abanyeshuri barangiza aha bafite ubushobozi bwo kubaka igihu.”

Yakomeye ati “Ndashimira abanyeshuri babashije kwiga mu bihe bigoye ariko bakabasha kurangiza amasomo yabo, umuhate n’ubwitange bwanyu mwagaragaje ni indashyikirwa. Ndabifuriza ishya ni ihirwe ni muze mudufashe kubaka igihugu ubwenge n’ubumenyi mwahawe ntibujye kubufungirana.”

Umuyobozi wa AUCA, Prof. Kelvin Onongha, yashimiye aba banyeshuri umuhate bagaragaje mu masomo yabo ndetse abasaba kuzatanga umusaruro ku isoko ry’umurimo bagiyeho.

Yagize ati “Uyu munsi turishimana namwe kandi tubohereje twizeye ko muzatanga umusaruro muri sosiyete mugiyemo, biturutse ku bumenyi mwahawe hano muri kaminuza.”

Ku ruhande rw’abanyeshuri nabo bashimye kaminuza yabahaye uburezi bufite ireme, babizeza ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu mu buryo buzabatera ishema.

Iraguha Emile yashimye AUCA uburyo yatumye bakomeza kwiga no mu bihe bigoye bya Covid-19 none bakaba basoje amasomo yabo.

Yagize ati “Mu 2020 nitabiriye amateraniro hano nyuma twakiriye inkuru ko Covid-19 yageze mu Rwanda, icyo gihe ntabwo twari dufite ishusho y’uko tuziga nyuma hashyizweho guma mu rugo twese tujya mu bice bitandukanye.”

“AUCA yakoze iyo bwagaba dukomeza kwiga n’ubwo bamwe byari bigoye gukurikirana amasomo mu buryo bw’ikoranabuhanga, turashimira kaminuza ko yabidufashijemo tukaba turi umusaruro w’ariya masomo yafashwe.”

Iribagiza Rosine yagize ati “Ndashimira buri wese mu muryango wa AUCA wakoze ibishoboka byose ngo tugere kuri uru rwego, turabizeza ko tuzaba ba ambasaderi beza aho tugiye kujya.”

Muri uyu muhango abanyeshuri bitwaye neza bahawe ibihembo, barimo babiri bahawe miliyoni 1 Frw na Banki ya Kigali (BK) n’amahirwe yo kwimenyereza umwuga muri iyi banki n’abandi batanu bahawe mudasobwa na Banki y’abaturage ndetse n’amezi 12 yo kwimenyereza umwuga.

Kaminuza y’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA), imaze imyaka 37 akaba ari nayo yabayeho ya mbere yigenga mu Rwanda. Ifite amashami abiri mu Mujyi wa Kigali ikaba itanga uburezi mu mashami atanu.

AUCA yashyize hanze abanyeshuri 391 barangije mu mashami atandukanye
AUCA yashimiwe uburyo itanga uburezi bufite ireme
Aba banyeshuri basoje amasomo yabo biganjemo abize mu bihe bya COVID-19
Abarangije amasomo yabo bavuze ko iyi kaminuza yabahaye uburere n'ubumenyi
Abayobozi ba kaminuza bari baje gushyigikira abanyeshuri
Abitabiriye uyu muhango bashimye abanyeshuri uburyo bitwaye mu bihe bya Covid 19
Minisitiri Uwamariya Valentine yashimye aba banyeshuri kubera umuhate wabaranze no mu bihe bya COVID-19
Umuyobozi wa AUCA, Prof. Kelvin Onongha yasabye aba banyeshuri kuzitwara neza ku isoko ry'umurimo
Umuyobozi wa University of Kigali, Prof Tombola M Gustave ari mu bitabiriye uyu muhango
Bamwe mu babyeyi bari baje gushyihikira abana babo
Banki ya Kigali yahaye miliyoni 1 Frw abanyeshuri babiri bahize abandi
Kusar Fatema uri mu bahembwe yavuze ko aya mafaranga azayakoresha mu gukomeza kwiga

Amafoto: Yuhi Augustin




source : https://ift.tt/3cfTq3S
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)