Abasenateri binjiye mu mwiherero usuzumira hamwe ingingo zirimo ‘Ndi Umunyarwanda’ - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mwiherero watangiye kuri uyu wa 1 Ugushyingo, uzasozwa tariki 3 Ugushyingo 2021, witabiriwe n’abasenateri bose.

Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Perezida wa Sena, Dr. Iyamuremye Augustin yagarutse ku nshingano abasenateri barahiriye ubwo batangiraga imirimo.

Yavuze ko biyemeje kwihutisha imirimo bafatanyije n’inzego zirimo Umutwe w’Abadepite, inzego nkuru za Leta, itangazamakuru, sositeye sivile n’abandi hagamijwe kugera ku iterambere ryihuse ry’Abanyarwanda.

Senateri Dr Iyamuremye yagaragaje ko ari ngombwa ko habaho kureba inyuma ku byagezweho, ariko cyane cyane hakibandwa ku kureba ibiri imbere no kwihutisha ibikorwa bya Sena.

Yagize ati “Muri uyu mwiherero, ku buryo bw’umwihariko turabanza twikebure, twirebe, Ndi umunyarwanda, njyewe, wowe, turi Abanyarwanda.”

Yakomeje agira ati “Turabanza kumvikana icyo bishatse kuvuga, n’icyo bidusaba mu mikorere yacu, nyuma igihe kizaba gisigaye tuzongere turebe gahunda yacu, uburyo twakomeza kuyihutisha dukorera hamwe, duhana amakuru, dukurikiza n’amategeko atugenga.”

Biteganyijwe ko muri uyu mwiherero, abasenateri bazarushaho gushimangira ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu kiganiro cya Ndi Umunyarwanda; kunguka imbaraga zishingiye ku bumenyi n’icyerekezo kimwe gihamye ku bijyanye no gushyira mu bikorwa inshingano yihariye ya Sena yo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amahameremezo.

Ibindi byitezwe muri uyu mwiherero harimo kunguka ubumenyingiro ku biteganywa n’amategeko ku mikorere ya Sena no kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma no gufata ingamba zo kunoza uburyo bwo guhererekanya amakuru neza kandi mu buryo bwihuse.

Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, yasabye bagenzi be kongera kwisuzuma bakareba niba buzuza inshingano zabo neza
Abasenateri bitabiriye Umwiherero w'iminsi itatu
Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n'Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance (ibumoso) asuhuzanya na Senateri Mureshyankwano Marie Rose



source : https://ift.tt/3CEi7mb
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)