-
- Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwakiriye Abayobozi b'Ubutabera muri Somaliya
Aba Bayobozi bakiriwe n'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda ku wa Kabiri tariki 9 Ugushyingo 2021, rubagaragariza uburyo IECMS yavuguruye imitangire y'ubutabera mu Rwanda bigatuma imanza zihutishwa, kandi abaturage barushaho kubugirira icyizere.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo avuga ko abo bashyitsi basuye u Rwanda bazahava banyuzwe n'imikorere y'iryo koranabuhanga ashimira kuba ryarafashije inkiko cyane cyane mu gihe cy'icyorezo Covid-19.
Dr Nteziryayo avuga ko batari basanzwe bafitanye umubano wihariye n'Inkiko za Somaliya ariko ko bawutangiye, u Rwanda rukazabereka imikorere yarwo ariko na rwo rukagira ibyo rubigiraho.
Yagize ati “IECMS ni ihuriro ry'inzego zitandukanye zirimo Inkiko, Ubushinjacyaha, Ubugenzacyaha, Urwego rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, Minisiteri y'Ubutabera ndetse n'Urugaga rw'Abavoka, ni ryo rembo rihuza imikorere y'inzego zose z'ubutabera rikoroshya uburyo bwo gukorera ku gihe no guhanahana amakuru, ryashyizweho nk'uburyo bwo kugabanya ubukererwe n'igiciro cy'ihererekanya rikorwa hagati y'inzego z'ubutabera…guhera ku kugenza icyaha kugeza kuri serivisi zo kugororwa”.
Ku rundi ruhande, Bashe Yussuf Ahmed uyobora Inkiko za Somaliya yavuze ko impamvu bifuza Ikoranabuhanga rya IECMS ari uko barimo kuvugurura imikorere y'Ubutabera muri icyo gihugu.
Ati “Ibibazo biracyahari ariko turimo kugerageza kubivamo, tukaba twizera ko iri koranabuhanga rya IECMS niturigeza mu nkiko zose byinshi mu bibazo bizakemuka, Inkiko za Somaliya zirimo kurwana no kuva mu ntambara n'intege nke za Leta”.
-
- Dr Faustin Nteziryayo hamwe na mugenzi we wa Somaliya, Bashe Yussuf Ahmed
Ikoranabuhanga rya IECMS (Integrated Electronic Case Management System) rifasha umuntu gutanga ikirego atiriwe ajya kubonana n'abakozi b'urukiko, agahora agaragarizwa aho dosiye igeze n'igihe azaburanira, umwanzuro w'urubanza rwe ukagaragarira buri rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n'ubutabera.
Iryo koranabuhanga rinafasha kurangiza imanza kuko ari ho urubuga rukorerwaho cyamunara rubarizwa.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga w'u Rwanda yakomeje ashima ko iryo koranabuhanga ryafashije abakozi b'inkiko gukorana batari kumwe kandi bagera ku musaruro bifuza.
source : https://ift.tt/3wATpkG