Indorerezi za gisirikare ziba zifite mu nshingano kugenzura ko amasezwerano yo guhagarika imirwano yubahirizwa kimwe n’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ahakorerwa ubutumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Aya mahugurwa yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 19 Ugushyingo 2021 akaba yaratangiye tariki 8 Ugushyingo 2021. Yari agamije kongerera ubumenyi n’ubushobozi abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi.
Yari yateguwe ku bufatanye bwa Rwanda Peace Academy, British Peace Support Team (Africa) na Loni akaba yaritabiriwe n’abasirikare bakuru 20 muri RDF kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel.
Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy, Rtd Col Jill Rutaremara, yavuze ko hatanzwe amahugurwa kugira ngo bongerere ubushobozi abasirikare mu gukemura ibibazo.
Yakomeje avuga ko aya mahugurwa atazagirira akamaro Abanyarwanda gusa ahubwo azatanga umusanzu hirya no hino ku Isi nk’uko Newtimes yabitangaje.
Ku ruhande rw’abahawe amahugurwa, Maj. Mutegwaraba Catherine, yavuze ko bungukiye byinshi muri aya mahugurwa bizabafasha kubungabunga umutekano hirya no hino.
Yagize ati“Mu gihe tumaze hano twize byinshi bijyanye n’indorerezi mu kurinda amahoro, uburyo twakirinda no gukorana n’abaturage ndetse n’uburyo bwo gukora akazi ka buri munsi.”
Aya mahugurwa yatanzwe n’inzobere zituruka muri Nigeria, Brésil, u Budage na Uruguay.
source : https://ift.tt/30LeHQJ