Aya mahugurwa yatangiye ku wa Mbere tariki 8 Ugushyingo 2021 akazasozwa ku wa 19 Ugushyingo 2021 yitabiriwe n’abasirikare bakuru 20 b’u Rwanda; agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizatuma baba abatoza mu bya gisirikare b’izindi ndorerezi z’Umuryango w’Abibumbye zikunze gukenerwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro, Rtd Col Jill Rutaremara, yasabye abayitabiriye kurushaho gukarishya ubumenyi bari bafite bakahungukira ubundi kuko bagiye kuba abatoza no gusangiza abandi ubumenyi bafite bagamije gusenyera umugozi umwe.
Yagize ati “Aya mahugurwa yagenewe abatoza bazatoza izindi ndorerezi mu bya gisirikare z’Umuryango b’Abibumbye. Icyo tubasaba ni ukumva neza aya masomo bagiye guhabwa kuko azabongerera ubumenyi ariko nabo bagasangizanya ubumenyi bafite kuko basanzwe ari indorerezi hari aho babikoze henshi, icyo bagiye guhabwa ni ubumenyi n’ubushobozi bwo kuba na bo bagiye kuba abatoza."
Uwari uhagarariye Ikigo cy’Abongereza giteza imbere Amahoro, Ishami rya Afurika, British Peace Support Team Africa, Lt Col Mike Lynskey, avuga ko bahisemo gufatanya n’u Rwanda mu gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi.
Yagize ati “Dusanzwe dufasha kubaka ubushobozi bw’ingabo muri Afurika by’umwihariko u Rwanda kubera imikoranire myiza dufitanye. Ubu turi kubaka ubushobozi bw’aba basirikare bakuru ngo bashobore kugira ubumenyi buhagije kandi bazabusangiza n’abandi, twaboherereje impuguke zirabigisha kandi tuzakomeza gufatanya.”
Bamwe mu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko agiye kubabera umwanya wo kurushaho gusobanukirwa n’ibyo bakora kandi ko ari n’igihe kiza cyo guhuza ubumenyi no kubusangira bagamije kuba abanyamwuga nyabo mu byo bakora.
Lt Col Bwenge Jimmy ni umwe muri bo yagize ati “Turi hano ngo twongererwe ubumenyi n’ubwo twari dusanzwe tubikora ariko ubu bwo ni umwanya mwiza ngo duhuze ubumenyi kandi turizera ko ubwo tuzakura hano tuzabusangiza abandi kugira ngo tugire abandi benshi bafite ubumenyi mu byo kuba indorerezi."
Maj Mary Kazarwa yavuze ko ibyo bazakura muri aya mahugurwa byinshi kandi ko na bo bazabyigisha abandi bagamije ko ibikorwa byo kuba indorerezi mu by’umutekano bitanga umusaruro.
Yagize ati “Muri aya mahugurwa tugiye kwigiramo byinshi kuko turi gutozwa kuzaba abatoza, ubwo tuzaba tuvuye hano tuzatoza n’abandi kugira ngo ibikorwa byo kuba indorerezi mu byo kubungabunga amahoro bigerweho.’’
Aya mahugurwa y’abatoza b’indorerezi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro ku Isi ari kubera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro kiri i Nyakinama. Yateguwe na Minisiteri y’Ingabo ku bufatanye na British Peace Support Team Africa BPST-A, yitabiriwe n’abasirikare bakuru kuva ku bafite ipeti rya ‘Captain’ kugeza ku bafite irya Lieutenant Colonel 20 ba RDF bazayamaramo ibyumweru bibiri.
source : https://ift.tt/3qhuWzF