Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n'urupfu, kubera kwica abaturange b'abasivili muri Somaliya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tariki 12 Ugushyingo 2021, nibwo urukiko rukuru rwa gisirikari rwa Uganda, ariko rukorera i Mogadishu muri Somaliya, rwahamije abasirikari 5 ba Uganda ibyaha by'ubwicanyi n'iyicarubozo byakorewe abaturage 7 b'inzirakarenga muri Somaliya, ubwo abo basirikari ba Uganda bari mu butumwa bwo'kubungabunga amahoro n'umutekano' muri icyo gihugu.

Ni ubwicanyi bwabereye ahitwa Goloweyn mu ntara ya Lower Shabelle, mu bilometero 120 werekeza mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw'Umurwa Mukuru, Mogadishu, hari tariki 10 Kanama uyu mwaka wa 2021. Kubera iyo myitwarire ya kinyamaswa rero, urwo rukiko rwakatiye igihano cy'urupfu 2 muri izo ngirwa-basirikari za Uganda, abandi 3 bahanishwa gufungwa imyaka 39. Abo bagizi ba nabi bagomba guhita basubizwa iwabo muri Uganda, aho bazarangiriza ibihano byabo.

Uru rubanza rwaje nyuma y'aho mu kwezi gushize k'Ukwakira, Umuryango w'Afrika Yunze Ubumwe wamaganiye ubwo bwicanyi bwakorewe abaturage b'abasivili, ndetse nyuma y'iperereza ryimbitse wemeza ko bwakozwe n'abasirikari ba Uganda bari muri AMISOM, itsinda ry'ingabo z'amahanga ziri mu butumwa bw'amahoro muri Somaliya.

Abazi neza imikorere y'igisirikari cya Uganda, UPDF, bavuga ko iyi myitwarire idatunguranye, ngo kuko UPDF isanzwe irangwa no guhohotera rubanda, ruswa n' ibindi bikorwa by'urukozasoni.

N'ubwo imiryango y'abishwe yatangaje ko yishimiye icyemezo cy'urukiko, ibihano bishobora kuba urwiyerurutso imbere y'amahanga, kuko bitazigera bishyirwa mu bikorwa. Inshuro nyinshi abasirikari ba UPDF bagiye bahabwa ibihano kubera ubujura n'ibindi byaha byo guhohotera abaturage imbere muri Uganda, aho kurangiza ibyo bihano bakimurirwa mu zindi batayo zikorera mu turere turi kure y'ahakorewe ibyaha.

Uganda ifite abasirikari 6.200 mu butumwa bwa AMISOM, kuva bagera muri Somaliya mu mwaka wa 2007 bakaba batarahwemye kuvugwa mu bikorwa by'ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu, ubujura, ruswa n'ibindi bikorwa by'urukozasoni.

Tariki 04 Ugushyingo uyu mwaka, Umugande witwa Simon MULONGO, wari unungirije Umuyobozi Mukuru wa AMISOM, yirukanywe shishi itabona muri Somaliya, azira imyitwarire ihabanye n'ubutumwa bw'amahoro yoherejwemo.

Mu mwaka wa 2013, abasirikari 24 ba UPDF barimo na Brig Gen Michael Ondoga, bafatiwe mu bikorwa byo kugurisha ibiryo by'abasirikari ba AMISOM, ariko Gen Ondoga asubijwe muri Uganda agirwa umwere.

Muw'2016 nabwo abasirikari 9 ba UPDF baguwe gitumo bagurisha amavuta y'ibinyabiziga bya AMISOM, ndetse baranabihanirwa. Ibi rero nibyo bigituma Uganda ihora irwanira kujya 'kubahiriza amahoro n'umutekano' mu mahanga, ariko ikabyangirwa, nk'uko byayigendekeye ubwo yabishegeraga isaba kujya muri Mozambike.

The post Abasirikari 5 ba Uganda bakatiwe ibihano birimo n'urupfu, kubera kwica abaturange b'abasivili muri Somaliya appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abasirikari-5-ba-uganda-bakatiwe-ibihano-birimo-nurupfu-kubera-kwica-abaturange-babasivili-muri-somaliya/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abasirikari-5-ba-uganda-bakatiwe-ibihano-birimo-nurupfu-kubera-kwica-abaturange-babasivili-muri-somaliya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)