Mu masaha ya mbere ya saa saba z'amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n'ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.
-
- Bamwe mu batorewe kuyobora Uturere
Abatowe ku mwanya w'Ubuyobozi bw'Akarere
Amajyepfo:
Nyaruguru:
Emmanuel Murwanashyaka
Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.
Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.
Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.
Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w'ako Karere.
Nyanza:
Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.
Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.
Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye. Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu muri Huye.
Iburasirazuba:
Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n'amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.
Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya. Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry'ubukungu muri Bugesera.
Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.
Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w'akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora.
Ngoma: Niyonagira Anathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.
Iburengerazuba:
Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora.
Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w'Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry'Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya.
Rutsiro: Umuyobozi mushya w'Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose. Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y'Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije.
Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.
Amajyaruguru:
Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy'imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w'imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.
Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry'ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.
Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w'Akarere ka Burera.
Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Musanze. Yari asanzwe akuriye Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka mu Ntara y'Amajyaruguru.
Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana JMV.
source : https://ift.tt/3qTk2k2