-
- Minisitiri w'Ubuhinzi n'ubworozi, Dr. Gerardine Mukeshimana
Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ugushyingo 2021, ubwo abayobozi baherutse gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyagatare barahiriraga kuzuza izo nshingano.
Muri uyu muhango kandi hakozwe n'ihererekanyabubasha hagati ya Biro ya njyanama na komite nyobozi bicyuye igihe ndetse n'abashya.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare ucyuye igihe, Mushabe David Claudian, yavuze ko batangiye manda yabo ubutaka buhuje buhingwaho igihingwa kimwe bungana na hegitari 63,212 bagera kuri hegitari 75,601.
Yavuze ko gukoresha ifumbire byavuye ku baturage 45% bakaba bageze kuri 62%, gukoresha imbuto z'indobanure biva kuri 25% bigera kuri 81%, kuhira ku buso buto biva kuri hegitari 180 bigera ku 2,273 hubakwa ubwanikiro 160 n'ubuhunikiro 36 mu rwego rwo gufata neza umusaruro.
-
- Mushabe David Claudian (iburyo) ahererekanya ububasha n'umuyobozi w'akarere mushya Gasana Stephen (ibumoso)
N'ubwo hari byinshi byagezweho ariko yasabye komite nyobozi nshya kuzibanda ku mushinga wa Gabiro Agro-Business Hub watangiye gushyirwa mu bikorwa, umushinga wa Muvumba Multi-Purpose dam uzuhira imusozi hegitari 10,000 ukanatanga amashanyarazi n'amazi meza n'iyubakwa ry'uruganda rw'amata y'ifu rwatangiye kubakwa.
Ati “Umushinga wa Gabiro Agri-Business Hub mu by'ukuri uzahindura imibereho y'abaturage bacu, aborozi bahana imbibi n'uwo mushinga baracyakeneye kumva ko uko babonaga amazi bagomba gukomeza kuyabona, ikindi ni ugukurikirana umushinga wa Multi-purpose dam, kwimura abaturage byararangiye uzatanga amazi mu mirenge y'ubworozi ndetse n'amashanyarazi.”
Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana yibukije abajyanama n'abayobozi batowe muri rusange ko bateruye ikivi gishya cy'amateka aho batangiye iyi manda bafite umukoro ukomeye wo gukora ibidasanzwe kugira ngo bazibe icyuho cyatewe n'icyorezo cya COVID-19.
Ikindi kandi yabibukije ko iyi manda batangiye ari iy'ubudasa kuko bafite inshingano zo kugera ku ntego igihugu cyihaye kuba cyagezeho mu mwaka wa 2024.
Yagize ati “Dusigaranye gusa imyaka itarenze itatu, biradusaba gukoresha uburyo budasanzwe, tugakoresha imbaraga zacu zose, ubwenge bwacu bwose ndetse n'ubushobozi tutizigamye kugira ngo tubashe kugera ku ntego twiyemeje muri 2024.”
Yakomeje agira ati “Icyo bidusaba murakizi, ni ubufatanye no gukorera hamwe, biradusaba kujya inama, biradusaba kwitanga no kwirinda amakimbirane no kutazarira, biradusaba kuzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga mu bimukorerwa, mukita ku kumukemurira ibibazo no kumufasha kuzamuka mu iterambere ry'igihugu, mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.”
Yabasabye kwirinda imico n'imicungire bidahesha agaciro abayobozi, bagahora bazirikana ko mu nshingano zabo ari bo ndorerwamo abaturage bireberamo.
-
- Abakozi b'Akarere ka Nyagatare bageneye ishimwe komite nyobozi icyuye igihe
Yabasabye kandi nanone gukora ibishoboka byose imvugo yabo ikaba ari yo ngiro aho bidashobotse abaturage bakajya bahabwa amakuru ku gihe ndetse n'ibisobanuro.
Yabasabye kandi gukorana neza n'abafatanyabikorwa batandukanye bakorera mu karere.
Yabasabye gukoresha no kubakira ubushobozi inzego zatowe kugira ngo zifashe mu kwihutisha kugera ku ntego igihugu kiyemeje.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi yavuze ko Akarere ka Nyagatare gafite amahirwe menshi utundi turere tudafite kuko gafite abantu n'ubutaka buruta ubundi mu gihugu ndetse n'ibikorwa remezo bigenda bikageramo.
source : https://ift.tt/3oLMGRg