-
- Guverineri Kayitesi Alice
Mi ijambo yageneye abo bayobozi ku munsi batorwa nk'abagize komite nyobozi z'uturere, Kayitesi yavuze ko agaciro k'itangazamakuru ari umuyoboro ufasha kumenya ibibazo by'abaturage ubuyobozi bukabimenya hagashakwa igisubizo.
Avuga ko iyo hatabaye imikoranire myiza y'itangazamakuru n'abayobozi, intego z'Igihugu zitagerwaho kuko umuyoboro utangirwamo ibitekerezo uba ufunze, bityo n'abaturage ntibabashe kumenya gahunda zigezweho.
Agira ati “Ntabwo byashoboka ko twakora ibigenewe abaturage ngo bibagereho ku buryo bwihuse tudafite itangazamakuru, ni yo mpamvu ubuyobozi bw'Intara bubifite ku mutima kandi turizera ko kuri iyi manda muzabona impinduka nziza”.
Mu Karere ka Muhanga aho umujyanama wa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Jean Claude Mazimpaka yatangiye ubutumwa bwanditswe na Guverineri Kayitesi, yavuze ko abagize komite nyobozi nshya z'uturere bakwiye kugira imyumvire ishyigikira itangazamakuru kandi zigakorera abaturage.
Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe, ariko ko abayobozi n'abanyamakuru badakwiye kugira ibyo bapfa kuko bose baba bashakira ineza umuturage.
Agira ati “Itangazamakuru ni urwego tugomba gukorana n'akarere gakwiye gukorana na ryo, kuko ni imboni cyangwa ijisho, abo muvugira ni abaturage, ibyo dukora iyo byangiritse tubihomberamo twese, ni ngombwa ko turushaho gukorana.”
Avuga kandi ko ubuyobozi bushya bwifuza ko umuturage yahora ku isonga, ariko na we akagira uruhare mu bimukorerwa kugira ngo ubufatanye n'inzego z'ubuyobozi burusheho kwiyongera abaturage bashyigikiye abayobozi babo bahurize hamwe bagere ku iterambere.
Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry'ubukungu avuga ko ashingiye mu bunararibonye afite, yiteguye gukorana n'itangazamakuru kugira ngo rirusheho kugira uruhare mu iterambere ry'akarere binyuze mu buvugizi.
Agira ati “Iyo ntambwe kugira ngo tuyigereho ni ya mikoranire inoze hagati y'abafatanyabikorwa n'abanyamakuru, ni ngombwa ko dukorana ngo ya mirongo migari akarere gafite ishyirwe mu bikorwa”.
Ubwo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yarimo kugenzura uko amatora y'Abajyanama akorwa mu turere tw'Intara y'Amajyepfo, nabwo yasabye inzego ko zirushaho gukorana zigakemurira ku gihe ibibazo by'abaturage hadategerejwe ko abanyamakuru barinda bandika inkuru kuko iyo umuturage ahamije ko umunyamakuru ari we uzamukemurira ikibazo, bigaragaza ko ubuyobozi bumureberera buba bwadohotse.
source : https://ift.tt/3CNQ1US