Abayobozi bose b’imidugudu bagiye guhabwa telefoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi Minisitiri Gatabazi yabigarutseho mu muhango wo kugeza ku banyagicumbi telefoni zisaga 1000 bagenewe kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ugushyingo 2021 mu gihe mu turere turindwi hatanzwe telefoni 4144 mu zisaga ibihumbi 16 zigomba gutangwa kugeza ku wa 5 Ukuboza uyu mwaka.

Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vienney yavuze muri gahunda yo kugeza ku banyarwanda smartphones, abayobozi b’imidugudu batowe nabo bari mu bagiye kuzihabwa kandi mu bihe bya vuba.

Yagize ati “Turifuza ko abakuru b’imidugudu bose batowe bazibona kugira ngo zikomeze kubafasha gukora raporo zabo, gutanga amakuru ndetse nabo babashe kubona raporo zituruka ku rwego rw’igihugu n’abandi bazaba bari mu nzego zimwe na zimwe zigenda zitorwa bitewe n’ubushobozi uko buboneka.”

Yakomeje agira ati “Abakuru b’imidugudu bo batangiye akazi rero tugomba kubyihutisha vuba bishoboka kugira ngo ibikoresho biboneke. Hari abatowe bari basanzwemo bazifite hari n’abashobora kuba baratowe bazifite. Ubu turi gukusanya amakuru kugira ngo turebe abatazifite ariko bose bagomba kuzibona mu gihe cya vuba.”

Yavuze ko guhabwa izo telefoni biri mu nyungu za Leta ndetse n’abayobozi batorewe izo nshingano kuko zabafasha mu migengekere myiza y’akazi no kuzuza inshingano.

Ati “Ni mu nyungu zabo nk’abantu batorewe izo nshingano ariko biri no mu nyungu za Leta kubera ko tugomba gusangira nabo amakuru. Ari amakuru y’umutekano, ibibazo by’abaturage, arebana n’ibyo abaturage bakeneye ndetse no guhererekanya amakuru mu buryo bwafasha kwihutisha iterambere ry’igihugu cyacu.”

U Rwanda rugizwe n’imidugudu 14837 kandi abayobozi b’imidugudu bariho ubu ni bashya kuko batangiye manda zabo mu Ukwakira 2021 nyuma yo gutorwa.

Nubwo hari ibice byari byaratangiye gutanga Smartphones ku bayobozi b’imidugudu nk’Intara y’Amajyepfo yari yaramaze guha abayobozi bose b’imidugudu telefoni ariko birashoboka ko bamwe batongeye gutorwa muri iyi manda.

Kuri ubu hari gukorwa isuzuma rigamije kumenya abayobozi b’imidugudu bakigorwa no gutanga raporo, amakuru, ibyifuzo by’abaturage no kwakira amakuru avuye mu nzego zo hejuru kubera kutagira telefoni.

Ibi bizaba bije bisanga gahunda yashyiriweho abayobozi b’imidugudu igamije kuborohereza mu buryo bwo guhana amakuru aho umuyobozi w’umudugudu yemerewe guhamagara mugenzi we wo mu wundi mudugudu aho ari hose mu gihugu ku buntu.

Telefoni zitangwa zishobora kwifashishwa mu bikorwa by'iterambere
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abayobozi b'imidugudu bakwiye guhabwa telefoni mu gihe cya vuba



source : https://ift.tt/3qHyjzX
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)