Abazaba Abajyanama b'Akarere barifuzwaho iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku buso bungana na Km2 530,4, Imirenge 15, Utugari 68 n'Imidugudu 432 bigize Akarere ka Musanze, iterambere rishingiye ku bikorwa remezo bigizwe n'imihanda, amagorofa y'ubucuruzi, amahoteli yo ku rwego ruhanitse rwo kwakira ba mukerarugendo b'ibyiciro byose, inganda n'iterambere rya serivisi; biri mu byo abaturage bemeza ko ari intambwe nziza mu guteza imbere ishoramari, rishingiye kuri politiki yubakiye ku bukungu bubereye ababibyaza umusaruro.

Nzamurerera Epimaque, umuturage wo mu Mudugudu wa Rukoro, Akagari ka Mpenge, Umurenge wa Muhoza, agira ati: “Urebye nko mu myaka itarenga umunani ishize, Musanze yari ku rwego rwo hasi mu bikorwa remezo. Imihanda ikoze yari micye cyane n'iya kaburimbo yarangiritse bikabije. Amazu twitaga ko akomeye y'ubucuruzi na yo yari ashaje cyane; mbese urebye twari hasi mu bintu byinshi”.

“Ariko ubu, buri uko iminsi ihita, turagenda tubona impinduka z'iterambere ry'aka Karere, zivuka mu buryo bukomeye, butangaje kandi bwihuta. Aho imihanda ya kaburimbo yiyongereye, ikagezwa no muri za karitsiye tutatekerezaga ko byashoboka, hakazamurwa amazu agezweho kugera n'aho amaze gukwirakwira no mu nkengero z'umujyi wa musanze kandi mu buryo bw'imiturire inoze ”.

Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse
Agakiriro ka Musanze kamaze igihe gito kuzuye kazorohereza abiganjemo urubyiruko mu buryo bwo guhanga imirimo iciriritse

Dufatiye ku bimaze kugerwaho nibura mu gihe cy'imyaka 10 ishize, Akarere ka Musanze, ahanini kubakiye ubukungu bwako ku bukerarugendo, ubu gafite hoteli zisaga 38, zivuye ku zitararengaga 15 nazo zari ku rwego ruciriritse.

Muri aka Karere, ubuhahirane bw'abaturage bushingiye ku mihanda ya kaburimbo, aho ubu habarirwa ireshya na Km zisaga 78. Ubwiyongere bw'inganda nabwo, bugaragaza igisobanuro gikomeye cy'iterambere ry'ubukungu bw'aka Karere, aho ubu habarurwa izigera kuri 23, harimo urutunganya sima, izitunganya umusaruro w'ubuhinzi zikawongerera agaciro n'izindi zitandukanye.

Ubu ingo zisaga ibihumbi 51 zicana umuriro w'amashanyarazi, mu gihe imiturire ku midugudu nayo ikomeje kwitabwaho, aho muri aka Karere habarirwa imidugudu yubatswe mu buryo bw'icyitegererezo itanu, ifite ibyangombwa byose nkenerwa n'umuturage.

Iterambere rishingiye ku buhinzi, bufatwa nk'inkingi ya mwamba mu kuzamura abaturage, bakihaza mu biribwa banasagurira amasoko, nabwo buri mu byateye imbere, bishingiye ku bwiyongere bw'umusaruro wa buri gihingwa gihuzwaho ubutaka kuri hegitari.

Ibikorwa remezo birimo n
Ibikorwa remezo birimo n'amatara yo ku mihanda amurika mu masaha ya nijoro aho byagejejwe ngo bagenda batikandagira

Abaturage muri rusange, bahamya ko bikomeje kuri uyu muvuduko, intego Leta yihaye yagerwaho yo kuba mu mwaka wa 2024, ibikorwaremezo bizaba byegereye abaturage ku rugero rutuma ubukungu bwabo buzamuka mu buryo bufatika.

Icyakora ngo hari ahagikenewe kongerwa imbaraga

Uko iyi mishinga yo kubaka ibikorwaremezo, byaba ibishyashya no kuvugurura ibyahozeho igenda yiyongera, hari abo biba ngombwa ko abaturage babarirwa ingurane z'imitungo bahafite bakimurwa kugira ngo bihashyirwe.

Benshi mu baganiriye na Kigali Today, bifuza ko Abajyanama b'Akarere bazatorwa muri iyi manda ikurikiyeho, bakwiye kwita cyane ku gushyiraho ingamba zihamye, zifasha ababarirwa ingurane, kujya bazihabwa ku gihe; kuko iyo habayeho gutinda kuzihabwa, bikururira benshi ubukene.

Ntibarikure Flavien agira ati: “Ibi bikorwaremezo bitwegerezwa, yaba imidugudu, imihanda, amazi, amashanyarazi n'ibindi; byahinduye isura y'imyubakire, iterambere rirushaho kwihuta. Ariko ntitwakwirengagiza ko hakiri bamwe mu baturage bagifite ibibazo bishingiye ku ngurane batarishyirwa z'ahanyuzwa ibikorwaremezo; ku buryo twifuza ko Abajyanama b'Akarere bazatorwa muri iyi manda igiye kuza, bakwiye kunoza no gusesengura byimbitse igituma ingurane zitinda kuri bamwe, bakanashyiraho ingamba zihamye, zituma abaturage bose bajya bazibona ku gihe”.

Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw
Iki kigo gisuzuma ubuziranenge bw'ibinyabiziga kiri mu mujyi rwagati wa Musanze kimaze igihe kitarenga umwaka gitangiye gutanga serivisi bikaba byarorohereje abafite ibinyabiziga kubisuzumishiriza hafi

Mu bindi tubona byashyirwamo imbaraga, ni ukwegera abaturage, tukarushaho gusangira amakuru ku bidukorerwa, ari nako natwe tubagaragariza ibibazo by'ingutu bikitwugarije, kugira ngo iryo terambere rirusheho kuramba twese dufatanyije.

Nanone kandi twifuza abajyanama bashyigikira abaturage mu mishinga bakora, yaba iciriritse cyangwa ikomeye, kugira ngo basobanukirwe n'uburyo bayinoza, bakayishingiraho biteza imbere n'igihugu muri rusange.

Andrew Rucyahana Mpuhwe wabaye muri Komite Nyobozi y'Akarere ka Musanze ashinzwe ubukungu abibona ate?

Andrew Rucyahana Mpuhwe, wari umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu mu Karere ka Musanze muri manda ishize, yunga mu byo bamwe mu baturage bagarutseho, yashimangiye ko Musanze y'ahazaza, yubakiye ku bukungu buteye imbere ku muvuduko biriho cyangwa uwisumbuyeho, bisaba ubufatanye bw'abaturage, abayobozi ndetse n'abafatanyabikorwa mu guhanga imirimo no gushyigikira ibikorwa bitanga amahirwe y'akazi, by'umwihariko ku rubyiruko.

Yagize ati: “Dutangiye kugira urubyiruko rushishikajwe no kwishyira hamwe mu makoperative, rugahuza imbaraga mu guteza imbere urwego rw'ubuhinzi. Iyo urebye ibijyanye no gucuruza serivisi zitandukanye, harimo n'izishingiye ku ikoranabuhanga cyangwa itumanaho, usanga abenshi ari urubyiruko. Twajya mu birebana no gutwara abantu n'ibintu, abenshi ni urubyiruko. Bityo ukabona ko, hitawe ku kubaba hafi, izi ari imbaraga zikomeye cyane mu kubaka iterambere ry'akarere”.

Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z
Mu mujyi wa Musanze inyubako nshya z'ubucuruzi zihuzura umunsi ku wundi

Ajya inama yo kwita ku bantu bakora imyuga iciriritse no kubahuriza hamwe mu amakoperative, no gushyigikira asanzweho; abayagize bagafashwa kuzamura ubumenyi mu birebana n'imicungire y'imitungo no kwitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kwamamaza ibyo bakora.

Ikindi ngo ni uko hashyirwaho ingamba zihamye, mu kumenyekanisha mu gihugu no hanze yacyo umwihariko n'udushya muri za bizinesi abantu bakora, kugira ngo bimenyekane ku ruhando mpuzamahanga, bityo n'umubare w'abagenderera aka Karere wiyongere.

Ati: “Birasaba ko buri muntu ahagarara mu mwanya we neza. Yaba ubuyobozi bukarushaho kwegera abaturage n'abikorera muri rusange, bakagaragarizwa amahirwe ashobora kuboneka yaba mu buhinzi, ubucuruzi, cyangwa inyunganizi iyo ariyo yose umuturage yashingiraho iterambere rye rikihuta. Abaturage ubwacu, dufite inshingano yo kubahiriza ibyo ubuyobozi budusaba, tugasobanuza ibyo tutumva neza, kandi tugakora ibishoboka byose, kugira ngo ku ruhande rwacu nk'abaturage, dufate iyambere mu kwitekerereza imishinga yaduteza imbere”.

Andrew Rucyahana Mpuhwe uri no mu biyamamariza kuba umujyanama mu Karere ka Musanze, ahamya ko aramutse agiriwe icyizere, akaba umwe mu bajyanama, yarushaho gufatanya n'ibyiciro byose, mu kuzamura ubukungu bw'Akarere ka Musanze, binyuze mu gushyigikira imishinga iciriritse y'abacuruzi bato, no kubigisha uburyo bwo kuyinoza, barusheho kuzamuka mu iterambere.

Ikindi abona cyashyirwamo imbaraga, ni ugukorana n'abashoramari banini no kujya inama nabo, kugira ngo urwego rw'ubumenyi n'ubukungu bariho, rukomeze kugira imbaraga.

Imidugudu y
Imidugudu y'icyitegererezo yujuje ibyangombwa byose nkenerwa ku mibereho y'umuturage iragenda yiyongera. Uyu ni Umudugudu w'Icyitegererezo wa Kinigi, uheruka gutuzwamo imiryango isaga 140
Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by
Imihanda ya kaburimbo yubakwa mu bice bitandukanye by'Akarere ka Musanze iri mu byoroshya ubuhahirane bw'abaturage iterambere ryabo rikihuta
Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry
Imishinga minini yo kwegereza abaturage amazi meza igira uruhare rukomeye mu gushyigikira iterambere ry'abaturage



source : https://ift.tt/3wy3QFy
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)