Abiyita ko batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda bakomeje kwerekana ko nabo ubwabo batazi ibyo barimo. Nta munsi wira badateranye amagambo, bashinjanya kutagira umurongo wa politiki no gushyira imbere inda zabo.
Twagiye tubabwira uburyo abantu nka Mukankusi Charlotte na Mwenedata Gilbert basezeye mu kiswe 'Rwanda Bridge Builders, RBB', ngo cyari cyaje kuba ikiraro gihuza amashyaka ya 'opozisiyo', ariko abagisezeramo bakavuga ko ahubwo ari indiri y'abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubu noneho ikigezweho ni FDU-Inkingi imaze gusezera muri RBB, ngo kuko harimo umwuka mubi cyane n'urwikekwe. Mu ibaruwa yashyizweho umukono n'uwitwa Placide Kayumba uvuga ko ari we utegeka FDU-Inkingi, iri shyaka rikora mu buryo butemewe n'amategeko riravuga ko kutubahana n'ubwumvikane buke bitatuma RBB igira icyo yigezaho.
Iyi FDU-Inkingi irashinja bene wabo amacakubiri no kutagira umurongo uhamye, mu gihe nayo ubwayo ivugwamo irondamoko, dore ko igizwe ahanini n'abajenosideri n'abambari babo, ari nabyo bituma ikorana bya hafi n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.
Yakomeje kuyobya uburari ibeshya ko yatandukanye na Ingabire Victoire, nyamara ni ishyaka uyu mugore atwara mu isakoshi, ku buryo n'uyu Placide Kayumba mu by'ukuri nta cyemezo yafata Ingabire Victoire atamuhaye amabwiriza, yigaramiye i Kigali.
Ngiyo 'opozisiyo' rero yirirwa mu magambo asebya u Rwanda n'Ubuyobozi bwarwo, ariko washaka igikorwa gifatika ugaheba. Ngabo abaharanira kuyobora u Rwanda, kandi nabo ubwabo batiyoboye.
The post Abo muri 'opozisiyo' baharanira kuyobora u Rwanda nabo ubwabo badashoboye kwiyobora appeared first on RUSHYASHYA.