Active bavuze igihe batandukaniye na New Leve... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Babitangaje kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, mu kiganiro n'abanyamakuru cyabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu. Ni nyuma y'uko bagiranye amasezerano y'imyaka itandatu na kompanyi Dondada Entertainment igiye kubafasha mu muziki.

Iri tsinda rigarutse mu muziki nyuma y'uko hari byinshi byavuzwe byatumye bamara imyaka irenga ibiri badakora umuziki, birimo kuba Derek yaragiye kwiga umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo n'ibindi bitandukanye.

Tizzo yavuze ko ibyavuzwe byose 'byatumye itsinda ritandukana' atari ukuri. Avuga ko iyi kompanyi ya Dondada bagiranye amasezerano basanzwe baziranyi byanatumye biyemeza gukorana mu gihe cy'imyaka itandatu.

Uyu muhanzi yavuze ko inzu y'umuziki ya New Level bahozemo, batandukanye nayo ubwo basohoraga indirimbo 'Friend zone' ndetse n'indirimbo 'Isi yawe'. Avuga ko ntacyo bagomba New Level. Izi ndirimbo zasohotse tariki 5 Kanama 2019.

Tizzo yavuze ko 'imyaka irindwi ishize bari mu muziki' kandi ko ntacyahungabanye mu gihe bari bamaze badakora umuziki. Avuga ko bagiye bakira ibitekerezo by'abantu batandukanye babasaba kugaruka mu muziki.

Ati 'Ntabwo tuje kubinginga kugira ngo bongere batwumve ahubwo tuje kubaha ibyo twari dusanzwe tubaha.'

Olvis yavuze ko Incredible Records na New Level banyuzemo bagiranye ibihe byiza, ariko ko amasezerano yabo 'yari afite igihe agomba kurangirira'.

Derek yavuze ko bagarutse mu muziki bafite intego nshya. Kandi ko imyaka itandatu basinye n'iyi kompanyi ikubiyemo ibintu bitandukanye 'badashaka kuvuga biri muri kontaro'. Ati 'Igomba kuba ibanga kuko ni abantu babiri.'

Uyu muhanzi yavuze ko mu kwinjira neza mu muziki bahise banasohora Ep y'indirimbo eshatu bise 'Activity' ndetse ko iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. EP iriho indirimbo 'Amabara', 'Madamazela' ndetse na 'Tequiro'.

Umuyobozi wa Dondada Entertainment, Kanyamahanga Donat, yavuze ko iyi kompanyi yashinzwe mu 2018, ariko ko bakaba bishimiye kuyimurika ku mugaragaro kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, banatangaza itsinda rya Active nk'abahanzi ba mbere bagiye gufasha.

Uyu muyobozi yavuze ko iyi kompanyi ikora ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere uruganda rw'imyidagaduro, ariko ko byose byibanda ku kuzamura umuziki w'u Rwanda.

Itsinda rya Active ribarizwamo Derek Sano, Tizzo Prem na Olvis. Baherukaga gusohora indirimbo yitwa 'Kigali nibyayo', yasohotse tariki 20 Kanama 2020.

Iri tsinda ariko ryakunzwe mu ndirimbo zitandukanye kuva kuri 'Lift', 'Amafiyeri', 'Active Love', 'Online love' n'izindi zitandukanye. Bahatanye mu bihembo bitandukanye birimo Primus Guma Guma Super Stars, kandi ko hose bitwara neza.

Mbere y'uko bashyira umukono ku masezerano na Dondada Entertainment, bari bamaze iminsi basohora amashusho y'iminota micye y'abantu batandukanye bazwi mu ruganda rw'imyidagaduro bavuga ko igihe kigeza 'kugira ngo itsinda rya Active rigaruka mu muziki.'

Iri tsinda ryatangiye umuziki mu 2013 rifashwa n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Incredible Records n'ubwo batatinzemo kuko mu 2014 bahise bajya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya New Level bari bahuriyemo na Buravan.

KANDA HANO WUMVE EP 'ACTIVITY' Y'ITSINDA  ACTIVE
Umuyobozi wa Dondada Entertainment, Kanyamahanga Donat [Uri ubumoso] ari kumwe n'itsinda rya Active

Tizzo yavuze ko Label zose banyuzemo bakoranye neza, kandi ko bagarutse mu muziki bubakiye ku gutanga ibyishimo ku bafana babo Ushinzwe ubujyanama muri Dondada Entertainment, Shiny Abdallah yasabye abantu gushyigikira Active igarutse mu muziki

Iri tsinda ryatangaje ko ryasohoye Ep y'indirimbo eshatu bise 'Activity'



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/111017/active-bavuze-igihe-batandukaniye-na-new-level-basohora-ep-ibinjiza-mu-muziki-111017.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)