Yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Ugushyingo 2021, gitegura igitaramo uyu muhanzi azahuriramo na Kenny Sol na Gabiro Guitar kizabera muri Canal Olympia kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ugushyingo 2021. Iki gitaramo cyiswe 'M*ovember Fest'.
Yabanje kuvuga ko yishimiye gutumirwa muri iki gitaramo kigiye kuba icya mbere kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu rugo.
Yagize ati: "Nishimiye kuba hano. Ni byiza kuba ndi imbere y'itangazamakuru nka gutya. Ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali ntegereje igitaramo cy'ejo no kuririmbira abantu bashya batari basanzwe bataramana nanjye."
Adekunle yabajijwe niba hari umuhanzi yari azi mbere yo kugera mu Rwanda, avuga ko uwo yamenye ari Bruce Melodie ndetse na Kenny Sol kubera indirimbo ye yitwa 'Say my name'.
Yagize ati: "Nzi umuhanzi Bruce Melodie kubera igitaramo ari gutegura, namenye n'indirimbo 'Say my name' ya Kenny Sol mbere ho gato y'uko nza mu Rwanda."
Yahise abazwa n'umunyamakuru impamvu avuze ko hari abahanzi azi bo mu Rwanda nimugoroba agera ku kibuga cy'indege yavuze ko ntabo azi, amusubiza ko yavuze ko yari yabibagiwe.
Muri iki kiganiro uyu muhanzi mu bibazo yabajijwe harimo ikintu abahanzi bo mu Rwanda bakora kugira ngo umuziki wabo umenyekane mu ruhango mpuzamahanga, asubiza ko itangazamakuru ariryo rizabigiramo uruhare.
Yagize ati: "Hari umukoro ku itangazamakuru. Mwe ni gute muri kubafasha? Ni inshuro zingahe mukina indirimbo zabo kuri televiziyo cyangwa kuri radiyo? Niba mukina indirimbo mpuzamahanga ntabwo aribyo. Mukureho imipaka ariko muhere hano mu Rwanda mubafasha. Ikindi ariko habeho gufatanya hagati y'abahanzi n'itangazamakuru. Umurimo ukomeye cyane ni uw'itangazamakuru."
Kenny Sol yavuze ko yiteguye igitaramo neza kandi atekereza ko abantu bazitabira bazishima. Gabiro Guitar na we yavuze amaze igihe yitegura igitaramo asaba abantu kuzaza kubashyigikira muri iki gitaramo kuko kizaba ari icy'amateka.
Remmy Rubega uhagarariye RG Consult yateguye igitaramo yavuze ko bishimye kandi bashima Imana uba bagiye gukora igitaramo kirimo umuhanzi mpuzamahanga nyuma ya Guma mu rugo.
Yagize ati: "Turishimye kuba tugiye gukora umuhanzi mpuzamahanga ku nshuro ya mbere nyuma ya Guma mu Rugo. Ntabwo ndi hano kuvuga kuri COVID-19 ahubwo nshaka kubabwira ko twagarutse kandi dufite imbaraga zidasanzwe."
Umuyobozi wa Canal Olympia, Aimée Umutoni, izaberamo iki gitaramo yavuze ko ari ishema kuri bo kuba bagiye kwakira igitaramo nk'iki gikomeye.
Yagize ati: "Ntewe ishema kandi nishimiye kuba turi bamwe mu bafatanyabikorwa by'iki gitaramo kinini kigiye kuba nyuma ya Guma mu Rugo. Twizeye ko abazaza bazishima mu gitaramo kizabera muri Canal Olympia kuko ari ahantu hanze kandi hisanzuye."
Uretse aba bahanzi bazaririmba muri iki gitaramo abazitabira bazasusurutswa na Nep Djs na Neptunez Band.
Source : https://imirasire.com/?Adekunle-Gold-asanga-itangazamakuru-rikwiriye-gufasha-abahanzi-bo-mu-Rwanda