Adekunle yasesekaye i Kigali, asezeranya ’igitaramo cy’umuriro’ (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo cyiswe ‘M*Ovember Festival,’ aho ari iserukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda bwa mbere, ari naho rizajya ribera. Uyu muhanzi w’icyamamare azafatanya n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE akigera ku Kibuga cy’Indege, Adekunle wari ufite akanyamuneza mu maso, yavuze ko nta byinshi yavuga ku Rwanda kuko ari igihugu agezemo bwa mbere azabanza akagitembera. Gusa avuga ko icyo asanzwe azi ari uko ari igihugu cyiza. Ati “Birazwi u Rwanda ni igihugu cyiza cyane.”

Mu gusoza yavuze ko agiye gukora igitaramo cy’amateka mu Rwanda, ati “Abantu bitege umuriro. Nabararikira kuza mu gitaramo.”

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ibihumbi 10 Frw, ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 30 Frw ku bazagura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo, mu gihe abazayagurira ku muryango bazishyura ibihumbi 15 Frw, ibihumbi 25 Frw n’ibihumbi 40 Frw.

Adekunle Gold ubusanzwe yitwa Adekunle Kasoko. Yavutse tariki 28 Mutarama 1987. Ni ikinege iwabo. Yavukiye i Lagos muri Nigeria. Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo ndetse na ‘graphic designer’. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n’ubugeni (Arts and Design) yakuye muri Lagos State Polytechnic.

Yatangiye kumenyekana mu 2015 nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise ‘Sade’ yakomoye ku yindi ndirimbo y’’itsinda rya One Direction yitwa ‘Story of my life’ ikamumenyekanisha nk’umunyempano wihariye.

Muri uwo mwaka yahise asinya amasezerano na YBNL nation y’umuhanzi Olamide Anahita ashyira hanze album ya mbere yise ‘Gold’ yakunzwe. Uyu mugabo yakoze izindi ndirimbo muri icyo gihe zirimo iyitwa ‘Orente’ na ‘Pick up’ zakomeje gutuma yigarurira imitima ya benshi.

Ubuto bwa Adekunle

Adekunle yakuze akunda umuziki w’abarimo Ebenezer Obey na King Sunny Ade bubatse amateka mu muziki wa Nigeria. Yakuriye mu baririmbyi baririmbaga muri korali y’abana aho yasengeraga ndetse ku myaka 15 yandika indirimbo ye ya mbere.

Mu 2014 yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yavaga mu itsinda yari yarashinze we n’inshuti ye biganaga mu mashuri yisumbuye. Agitangira umuziki, kimwe mu byo yamenyekanyeho ni igihe yashushanyaga yifashishije mudasobwa [photoshop] ifoto ari guhoberana na Tiwa Savage.

Icyo gihe yiswe umwami wa photoshop ndetse iyi foto isakara ku mbuga nkoranyambaga, ibi byagize uruhare mu gukundwa kwe kuko ubwo yari atangiye gukora indirimbo nyinshi, abantu bari basanzwe bamuzi bitewe n’iyi foto.

Mu 2015 ubwo yatangiraga gukora umuziki yashyizwe mu bahatanira igihembo cy’umuhanzi utanga icyizere mu bihembo bya City People Entertainment. Yaje kuva muri YBNL Nation ubwo amasezerano yari ahafite yari arangiye atangira kwikorana umuziki.

Mu 2020, uyu muhanzi aherutse gushyira hanze album ye yanatumye yigarurira igikundiro mu bihugu byinshi bya Afurika yise ’Afro Pop Vol. 1’. Iyi album iriho indirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Sabina’, ‘It is what it is’, ‘Okay’ n’izindi. Iyi yaje ikurikira iyo yise ‘About 30.’

Mu myaka ishize yari yaragiye avugwa mu rukundo n’umuhanzi Simi ariko hagati yabo ntihagire uwerura ngo abyemerere itangazamakuru. Muri Mutarama 2019 bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye.

Muri Mata 2020 Simi yakoreye indirimbo yise ‘Duduke’ umwana wabo w’umukobwa bise Adejare Kosoko Deja bibarutse muri Gicurasi uwo mwaka.

Ubwo Adekunle yari ageze i Kigali

Adekunle yasesekaye i Kigali afite akanyamuneza
Uyu muhanzi yavuze ko igitaramo azakorera i Kigali kizaba ari icy'amateka ndetse kikazaba ari umuriro
Imodoka zo mu bwoko bwa V8 nizo zavanye Adekunle ku Kibuga cy'Indege cya Kigali kiri i Kanombe
Uyu muhanzi yahawe ikaze n'abantu bacye kuko yageze i Kigali mu masaha y'umugoroba

Zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane za Adekunle

Adekunle Gold ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Kuri uyu wa Gatanu, uyu muhanzi arasusutsa Abaturarwanda
Adekunle amaze kugira album eshatu
Adekunle mu butumwa aheruka gushyira kuri Twitter yateguje abanyarwanda igitaramo cy amateka
Adekunle ni umwe mu bahanzi b'abahanga, agashimirwa cyane ubushobozi bwe mu kwandika indirimbo
Adekunle yatangiye umuziki akiri muto
Iki gitaramo kirabura iminsi micye ngo kibe



source : https://ift.tt/2ZVpvLW
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)