Aho yaciye ntihaca urwaho: Ibyo Zari na Diamond Platnumz bakoranye byongeye gushyira abantu mu rujijo(Video). – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze akundana na Zari Hassan banabyaranye nyuma baza gutandukana bongeye guteza abantu benshi urujijo nyuma yo kugaragara bari kumwe ndetse n'abana babo ubwo uyu muhanzi yari yabasuye muri Afurika y'Epfo kuri uyu wa Gatanu ushize.

Ni nyuma yaho Zari ashyize kuri instagram amafoto n'amashusho agaragaza Diamond Platnumz, Zari Hassan n'abana babo babiri babyaranye bari mu bihe byiza basuwe na papa wabo maze yandikaho ngo :'nguko uko bimeze iri joro turi kumwe na papa w'abana'.

Abafana bakibona ayo mashusho batangiye gutangara bavuga ko noneho bavumbuye impamvu y'ibyishimo uyu mugore asigaye afite.Abandi bamubwiye ko bakumbuye kongera kubona bariyunze babana nk'umugabo n'umugore. Abandi bamubaza niba barasubiranye.

Twibutse ko Zari Hassan yatandukanye na Diamond Platnumz amushinja kumuca inyuma akabyara hanze abandi bana.

Reba mu mashusho uko byari byifashe:

 

Reba amakuru ya showbiz agezweho:



Source : https://yegob.rw/aho-yaciye-ntihaca-urwaho-ibyo-zari-na-diamond-platnumz-bakoranye-byongeye-gushyira-abantu-mu-rujijovideo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)