Akaga kagutegereje wowe muntu uraza telefoni hafi yawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batandukanye bakunze kuraza hafi telefoni ngendanwa zabo mu gihe baryamye, cyane cyane kuko ngo biborohera kuyigeraho igihe baba bahamagawe.

Ibi nkuko bitangazwa n'inzobere mu itumanaho bigira ingaruka nyinshi zirimo kurota inzozi mbe, umutwe udakira, ibibyimba bifata ku bwonko ndetse bikaba byanatera kanseri y'ubwonko, bitewe n'ingufu telefoni ikoresha ishakisha ihuzanzira (network) igihe cyose itajimije.

Umushakashatsi w'Umufaransa akaba n'inzobere mu ikoranabuhanga, Bernard Veyret, avuga ko igihe cyose umuntu agiye kuryama aba agomba gushyira telefoni ye kure mu rwego rwo kwirinda izo ngaruka zose.

Hari izindi ngaruka kandi ziterwa no kuvugira kuri telefoni igihe kirekire, zirimo kababara amatwi, kurwara umutwe, isereri, umunaniro ukabije na kanseri y'ubwonko.

Abashakashatsi Burch na Graham kandi bavuga ko kurenza iminota 25 uvugira kuri telefoni bitera indwara zirimo impyiko, iz' ubuzima bw'imyororokere na kanseri.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, ryavuze ko ibikoresho by'itumanaho bikora uburozi bushobora gutera kanseri ndetse ubushakashatsi bwagaragaje ko telefoni ngendanwa zigezweho zishobora no gutera ibibazo by'imyanya myibarukiro y'abagabo, aho zituma intangangabo zicika intege.

Abahanga bagira inama abakoresha telefoni ngendanwa kuzimya telefoni zabo igihe baryamye cyangwa bakazishyira kure yabo, cyangwa se bagashyiramo akadege (airplane mode).



Source : https://yegob.rw/akaga-kagutegereje-wowe-muntu-uraza-telefoni-hafi-yawe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)