Akarere ka Gisagara kongeye kuza imbere mu kwitabira gutanga mituweli - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RSSB ibinyujije kuri Twitter, yagagaraje ko kuva umwaka wa mituweli watangira ku tariki ya 1 Nyakanga 2021 kugeza ku ya 10 Ugushyingo 2021, Akarere ka Gisagara ari ko kari ku isonga mu kugira abaturage bitabiriye ku bwinshi kuko kageze kuri 95,1%.

Yagize iti “Uturere dutanu twa mbere mu kwishyura Mituweli ya 2021/22 ku mwanya wa mbere hari Gisagara igeze kuri 95,1% akarere ka kabiri ni Gakenke igeze kuri 94% aka gatatu ni Nyaruguru igeze kuri 92,3% ; aka kane ni Gicumbi ifite 91,2% naho aka gatanu ni Ruhango iri kuri 89,4%.”

Yakomeje itangaza ko Intara y’Amajyepfo ari yo iri imbere y’izindi mu kugira abaturage bitabiriye gutanga mituweli ya 2021/22 kuko iri kuri 87,9 %, ku mwanya wa kabiri hakaza Amajyaruguru ageze kuri 86,5 % agakurikirwa n’Uburasirazuba bugeze kuri 82,9 % ku mwanya wa kane hakaza Uburengerazuba buri kuri 81,1 % naho Umujyi wa Kigali ukaza ku mwanya wa nyuma na 68,3%.

Mu buhamya bwa bamwe mu baturage batuye mu mirenge yarangije kwishyura mituweli ya 2021/22 ku kigero cya 100, babwiye IGIHE ko basigaye bibwiriza kwishyura kuko bazi ibyiza byayo.

Bamurange Julienne wo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara ati “Ubu namenye ibyiza bya mituweli kuko nsigaye nyitanga mu ba mbere, nta mwana wanjye ushobora kurembera mu rugo”

Bizimana Joseph, wo mu Murenge wa Kansi yabwiye IGIHE ko yishyurira abantu batandatu bagize umuryango we kandi yamaze kumenya ibyiza by’ubwisungane mu kwivuza ari yo mpamvu yihutira kwishyura hakiri kare.

Ati “Mituweli ni nziza kuko iyo umuntu arwaye yivuza neza bitamuhenze. Twebwe mu kimina cyacu dukoreramo turi abantu 30 ku buryo n’utayafite tumugiriza ariko twese tukabanza kwishyura mituweli tugashinganisha ubuzima bwacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, Kimonyo Innocent, yabwiye IGIHE ko barangije kwishyura bose 100% tariki ya 7 Nyakanga 2021.

Yavuze ko uburyo bakoresha kugira ngo barangize kwishyura hakiri kare ari ubukangurambaga no kwibutsa abaturage ko bishyura buhoro buhoro binyuze mu bimina bijyanye n’ubushobozi bwa buri wese.

Ati “Mbere na mbere ni ugukorera hamwe mu bimina n’amatsinda ndetse n’amasibo abaturage bagatangira gutanga amafaranga make uko bifite hakiri kare. Ikindi ni ukumenya umuntu ufite ubushobozi bukeya udashobora kwishyurira mituweli icyarimwe, agatangira kwizigama hakiri kare.”

RSSB yagaragaje n’uturere dutanu twa nyuma mu kwishyura mituweli ya 2021/22 ivuga ko ku mwanya wa 30 ari wo wanyuma haza Kicukiro igeze kuri 64,4% ku wa 29 hakaza Nyarugenge iri kuri 68,2% ku mwanya wa 28 hakaza Gasabo na 70,3% ku wa 27 hari Rubavu ifite 76,1% naho ku wa 26 hari Musanze igeze kuri 77,3%

RSSB yasabye abaturage gukomeza kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ibibutsa ko ari uburyo bwiza butuma bavurwa badahenzwe.

Ubwo hatangizwaga umwaka wa mituweli wa 2021/22 RSSB yatangaje ko hakozwe amavugurura bagamije guha serivise nziza abanyamuryango.

Icya mbere ni uko umunyamuryango wa mituweli ashobora kwivuza kugeza mu kwezi k’Ukuboza igihe yamaze kwishyura 75% by’umusanzu agomba gutanga, ariko ukwezi kwa Ukuboza kukarangira yaramaze gutanga 25% asigaye kugira ngo akomeza kwivuza nta nkomyi.

Icya kabiri cyahindutse ni uko umunyamuryango wishyuye mituweli 100% cyangwa uwishyuye 75% mbere y’ukwezi kwa Ukuboza ahita atangira kwivuza adategereje ko iminsi 30 ishira.

Abanyarwanda basabwe gukomeza kurushaho kwitabira gutanga mituweli

[email protected]




source : https://ift.tt/3DmmJ0U
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)