Impande zombi zabyemeranyije ku wa Gatatu, tariki ya 3 Ugushyingo 2021 ubwo Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yasuraga Akarere ka Huye.
Yasuye ibikorwa bitandukanye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, Urwunge w’Amashuri rwa Rukira n’inzu ikoreramo Ikigo cy’Ikoranabuhanga, Huye Innovation Hub hamwe n’ikigo gifasha abashaka akazi no kubahuza n’abagatanga.
Ambasaderi Anfré Antoine yavuze ko mu biganiro yagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bemeranyije kongera imbaraga mu mubano na Komini Castres, hasubukurwa bimwe mu bikorwa byari byaradindiye kubera ko ibihugu byombi bitari bibanye neza.
Yavuze ko kandi u Bufaransa buzakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere inzego zirimo uburezi n’ubukungu.
Ati “By’umwihariko u Rwanda dusanzwe turi abafatanyabikorwa beza mu kubungabunga ibidukikije n’amazi ndetse no mu burezi kuko nk’ubu hari abarimu bacu biteguye kuza gufatanga ubufasha mu kwigisha Igifaransa. U Rwanda kandi dufatanya mu guteza imbere ikoranabuhanga ndetse dufatanya no muri siporo.”
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatumye umubano warwo n’u Bufaransa uzamo agatotsi, bituma n’ibikorwa by’ubufatanye hagati y’Akarere ka Huye na Komini Castres bidindira.
Ntakirutimana Augustin wo mu Murenge wa Huye avuga ko yahoze akora nk’umuvumvu mu mishinga yari ihuriweho hagati y’iyahoze ari Komini Huye muri Perefegitura ya Butare na Komini Castres yo mu Bufaransa.
Yavuze ko icyo gihe bakuraga amafaranga menshi mu bikorwa bihuriweho n’impande zombi, bityo ubufatanye bwongeye gusubukurwa babibonamo inyungu.
Ati “Ndahamya ko baramutse bagarutse hari byinshi bageza ku Banyarwanda mu mishinga itandukanye nko mu bworozi bw’inzuki, amakoperative yo kudoda no kuboha n’ibindi.”
Umwarimu wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Rukira, Gakwaya Callixte, na we yavuze ko nk’ishuri bazungukiramo byinshi birimo ubumenyi, guhabwa ibitabo, mudasobwa no kwagura isomero.
Perezida wa Komite y’ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres, Kagabo Joseph, yavuze ko bemeranyije guteza imbere siyansi, gushakira ingengo y’imari imishinga yatangiye, imigenderanire n’imikoranire, ingendoshuri n’ibindi.
Ati “Mu ivugururwa ry’imishinga twaganiraga nka internet iri ku Bitaro bya Kabutare ni bo bagiye badufasha, natwe kandi dufite ibyo tugomba guteza imbere tukabishorayo nk’ibikorwa by’imyuga n’ubukorikori. Tuvuganye rero ko imirimo yatangijwe mbere tuyiha ingufu kandi ikagirira akamaro abaturage b’impande zombi.”
Yakomeje avuga ko mu mishinga bazavugurura harimo uw’ubuvumvu mu Bisi bya Huye, kuvugurura ishuri ry’ububaji mu Kagari ka Rukira, guteza imbere isomero ry’abana, kwigisha Igifaransa no kohereza abarimu baturutse mu Bufaransa kwigisha mu Rwanda.
Ubufatanye bw’Akarere ka Huye na Komini Castres bumaze imyaka 35 ndetse hashize imyaka ibiri bifatanya kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubumenyi.
source : https://ift.tt/2ZPpRUt