AMAFOTO : Ange Kagame na Belise Kariza mu bitabiriye igitaramo cy'amateka cya Adekunle Gold #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igitaramo gisa nk'igifunguye ibindi bikomeye kuva COVID-19 yagenza amaguru macye bigatuma ibirori nk'ibi bikomorerwa.

Mu mbuga ngari ya Canal Olympia ku i Rebero, ahabere iki gitaramo, ibyishimo byari byose mu bakitabiriye kubera uburyo abahanzi bakiririmbyemo babasusurukije.

Abahanzi nyarwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar barirmbye indirimbo zabo zikunzwe na benshi muri iki gihe bituma abiganjemo urubyiruko bari bakitabiriye batangira kubyina ivumbi riratumuka.

Ubwo hatangazwaga ko umuhanzi w'ikirangirire Adekunle agiye gusesekara ku rubyiniro, ibintu byatangiye guhindura isura biza kuba akarusho ubwo yahasesekaraga.

Uyu muhanzi wo muri Nigeria yaririmbye indirimbo yitwa Pretty girl yakoranye na Patoranking, 'Before you wake up', 'Okay' n'izindi, zose yaziririmbaga abantu bose babyina.

Ari ku rubyiniro hari aho yageze ati 'Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/AMAFOTO-Ange-Kagame-na-Belise-Kariza-mu-bitabiriye-igitaramo-cy-amateka-cya-Adekunle-Gold

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)